Kenyatta yatangaje ko izo ngabo zizoherezwayo mu minsi mike, aho byitezwe ko zizafatanya n’Iz’Umuryango w’Abibumbye ziri muri icyo gihugu (Monusco), mu butumwa bwo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Ndayishimiye yanditse kuri Twitter ko icyo cyemezo "Kigamije kugarura amahoro, umutekano ndetse n’ituze ku bw’ineza y’abaturage bose bo mu Karere."
Perezida Kenyatta aherutse kuyobora Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yabaye ku wa 21 Mata 2022.
Iyi Nama yaganiriye ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafatwa ingamba zo guteza imbere amahoro n’ituze muri ibyo bice.
Nyuma yaho, Kenyatta yagiranye ibiganiro kuri telefoni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!