00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yohereje intumwa mu Rwanda na RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 January 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Jean-Noël Barrot, kuganira na Perezida Kagame ndetse na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko Jean-Noël Barrot yahuye na Perezida Tshisekedi, kuri uyu wa Kane, mbere yo gukomereza urugendo rwe i Kigali mu Rwanda aho agomba kuganirira na Perezida Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nk’uko byemejwe na RFI.

Uru rugendo, ruje rukirikira ikiganiro kuri telefoni Perezida Macron aherutse kugirana na Perezida Kagame ndetse na Perezida Tshisekedi, cyari kigamije gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo, ari uko icyo gihugu cyahagarika imikoranire gifitanye n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, ukaba ukinafite ingengabitekerezo yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu ntambara.

U Rwanda kandi rwakunze kugaragaza ko Leta ya Congo ikwiriye kuganira n’imitwe nka M23 mu rwego rwo gukemura ibibazo by’uburenganzira bw’abaturage b’icyo gihugu bavuga Ikinyarwanda, bakunze kwamburwa uburenganzira bwabo mu gihe kirekire, bakicwa, bagasahurwa kandi ntibigire gikurikirana, ndetse rimwe na rimwe bikagirwamo uruhare na Leta ya Congo nyirizina.

Kubera uku kwimwa uburenganzira bwabo, mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 100 zaturutse muri Congo, ndetse umubare wazo ukomeje kwiyongera cyane ko izi mpunzi zikomeje guhunga ihohoterwa zikorerwa na Leta ya Congo n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu, Jean-Noël Barrot ubwo yari ageze mu Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'icyo gihugu, Jean-Noël Barrot, yahuye na Perezida Felix Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .