Perezida Macron yatumiwe mu kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Werurwe 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatumiwe mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, uzaba kuwa 7 Mata 2019 i Kigali, igikorwa cyaba gisobanuye byinshi kubera amateka y’ibihugu byombi.

Jeune Afrique yabyanditse ko ‘ifite amakuru y’uko Emmanuel Macron, yaba yaratumiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ubutumire bukaba bwaratanzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru’.

Iki kinyamakuru kivuga ko Perezidansi y’u Bufaransa nta gisubizo iraha ubuyobozi bw’u Rwanda kandi ngo Perezida Macron, nataza i Kigali, u Bufaransa buzohereza umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru.

Ntabwo ari bwo butumire bwa mbere u Rwanda ruhaye u Bufaransa, ariko ubu bufite icyo buvuze cyane ku isura y’umubano w’ibihugu byombi wakunze kuzongwa n’uruhare u Bufaransa bushinjwa muri Jenoside.

Kugeza magingo aya, Nicolas Sarkozy ni we Perezida w’u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010.

Kuva Macron yatorwa, u Bufaransa n’u Rwanda byagaragaje umuhate wo kuzahura umubano wabyo wari umaze igihe utameze neza.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Paris muri Gicurasi umwaka ushize, mugenzi we Macron yashyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo ku bunyamabanga bukuru bwa OIF, aranawegukana.

Ku wa 11- 13 Ugushyingo 2018 Perezida Kagame yari i Paris mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro, Forum de Paris sur la paix, ku butumire bwa Perezida Macron. Iyo nama isojwe byatangajwe ko Kagame yavuye mu Bufaransa ashyikirije Macron ibaruwa imushimira, inamutumira kuzagenderera u Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Gutumira Macron byanakozwe muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yitabiraga Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga by’umwihariko ku Iterambere ry’Ibigo bito, izwi nka VivaTech; binakorwa mu Ukwakira 2018 nyuma y’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

Muri Gicurasi Perezida Kagame yasuye Macron mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza