Macron yashyizeho itsinda ryo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Mata 2019 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ishyirwaho rya komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida Macron yabitangaje kuri uyu wa 5 Mata ubwo yakiraga mu biro bye, abayobozi b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka-France.

Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi cyakunze guteza igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi, aho butakunze guha agaciro ibirego by’u Rwanda rutahwemye kugaragaza uko bwafashije leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, ndetse rugakomoza no ku bayobozi b’u Bufaransa babigizemo uruhare.

Uyu mwanzuro Perezida Macron awufashe nyuma y’iminsi mike hatangajwe ko atazitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari yatumiwemo i Kigali, akazahagararirwa na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abayobozi ba Ibuka-France, Perezida Macron yagaragaje ko yifatanyije nabo mu gihe cy’icyunamo, hazirikanwa ku bwicanyi ndengakamere bwaranze ikinyejana cya 20.

Nyuma y’icyo kiganiro, Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje imyanzuro itatu Macron yafashe “mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije Perezida Paul Kagame mu ruzinduko aherukamo i Paris ku wa 24 Gicurasi 2018.”

Harimo gushyiraho Komisiyo yihariye y’abashakashatsi n’inzobere mu mateka, yo gucukumbura no gusesengura inyandiko u Bufaransa bubitse zivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Perezida Macron yavuze ko iryo tsinda ry’impuguke umunani rizayoborwa na Prof. Vincent Duclert, rizaba rifite inshingano zo “gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y’umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n’ibikorwa by’u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe abatutsi.”

Iryo tsinda rizatanga raporo mu myaka ibiri, rizafasha no mu gutegura neza imfashanyigisho zakwifashishwa mu kwigisha amateka ya Jenoside mu Bufaransa.

Perezida Macron yanatangaje ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no gushishikariza abantu gukora imishinga y’ubushakashatsi kuri Jenoside, by’umwihariko yibanda ku yakorewe Abatutsi.

Uyu mwanzuro ngo ugamije kugira ngo abantu bamenye byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi no gushishikariza urubyiruko kuyikoraho ubushakashatsi.

Yanakomoje ku bakoze Jenoside bidegembya mu Bufaransa

Perezida Macron yanagaragaje ko adashyigikiye umuco wo kudahana, ahubwo ko agiye gushyira imbaraga mu kwimakaza ubutabera, abagize uruhare muri Jenoside bakidegembya mu Bufaransa bagafatwa.

Yavuze ko agiye kongerera ubushobozi urukiko rukurikirana ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera umubare w’abagenzacyaha “kugira ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside bakurikiranwe kandi bacirwe imanza mugihe gikwiye.”
Komisiyo y’igihugu yo kurwanga Jenoside, CNLG, yakunze gushima ko hari ibihugu by’amahanga bybahiriza amasezerano Mpuzamahanga yashyizweho umukono mu 1948 yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside, ariko hari n’ibihugu bibigendamo biguru ntege, birimo u Bufaransa.

Urukiko rw’i Paris ruheruka gushimangira igifungo cya burundu kuri Octavien Ngenzi na Tito Barahira nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire rwa Bobigny mu Bufaransa rwakatiye Pascal igifungo cy’imyaka 25.

Gusa CNLG ivuga ko hari Abanyarwanda (42) batorotse ubutabera bidegembya mu Bufaransa, badafatwa kandi bakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Rwanda.

Barimo Dr Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Agathe Kanziga Habyarimana, Dr Eugène Rwamucyo, Marcel Bivugabagabo, Pierre Tegera, Dr Charles Twagira, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Claude Muhayimana na Félicien Baligira.

Perezida Macron yavuze ko ibi bikorwa byose bizagira uruhare mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi, ingingo u Rwanda n’u Bufaransa bitakunze kuvugaho rumwe.

Perezida Macron yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Ibuka-France ari kumwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda, uzamuhagararira mu bikorwa byo Kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza