Perezida Macron azahagararirwa mu bikorwa byo #Kwibuka25 n’umudepite ukomoka mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ntazaza i Kigali kuwa 7 Mata 2019, mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho azahagararirwa n’umudepite ukomoka mu Rwanda.

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI), yatangaje ko Perezida Macron, azahagararirwa muri uwo muhango na Depite Hervé Berville, ufite inkomoko mu Rwanda.

Mu rugendo aherutse kugirira muri Afurika ubwo yari ageze muri Ethiopia, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati "U Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u Bufaransa buzaba buhagarariwe muri ibyo bikorwa byo Kwibuka."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yari amaze gukomoza ku butumire bwashyikirijwe Perezida Macron, agira ati "yaratumiwe kugira ngo aze kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 ndetse n’abandi bayobozi batandukanye baratumiwe. Ntabwo turabona ibisubuzo ariko nzi neza ko bazaba bahari ku rwego runaka ntakubwira ubu.”

Depite Berville w’imyaka 29 y’amavuko yavukiye mu Rwanda, yatorewe kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagaraririye ishyaka En Marche! rya Emmanuel Macron uyobora iki gihugu.

Mu 1994 Berville yaje gutwarwa n’abagiraneza bo muri Komine ya Pluduno mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa baramurera.

Aya mahirwe yo guhagararira iri shyaka mu matora y’abadepite Berville ayabonye ahigitse Umuyobozi w’Umujyi wa Dinan, Didier Lechien, nawe washakaga uyu mwanya.

Hervé Berville ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yize muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki, Sciences-Po, (iherereye mu Mujyi wa Paris). Yize kandi mu Ishuri ry’Imari ry’i Londres (London Schools of Economics). Kuva mu 2014, yari umukozi w’ Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique nyuma ajya muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ryayo muri Kenya.

Mu mpera za 2016 nibwo yasezeye ku mirimo ye asubira mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri Politiki mu buryo bweruye. Avuga ko ibitekerezo bye birangajwe imbere no guca ubusumbane yaba mu Bufaransa no ku Isi muri rusange.

Perezida Macron yari ategerejwe i Kigali mu bikorwa byo #Kwibuka25 ariko azohereza intumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza