00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Lourenço wa Angola ategerejwe i Kigali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 09:28
Yasuwe :

Perezida wa Angola, Manuel Gonçalves Lourenço, akaba n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko azagiranamo ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahaga wa Angola, Téte António, yatangaje ko yageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mbere y’urugendo rwa Perezida Lourenço.

Yakiriwe ku kibuga cy’indege n’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Shakilla Umutoni Kazimbaya.

Minisititi Tete yanditse kuri Twitter ati "Nageze i Kigali kuri uyu mugoroba, mbere y’uruzinduko rwa Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola, rwo guhura n’umuvandimwe we Nyakubahwa Paul Kagame."

Minisitiri António yageze mu Rwanda avuye i Goma, aho ku wa Gatatu yahuye n’abasirikare bahagarariye Inama y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGRL), mu itsinda rishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka.

Yari ajyanywe no kwerekana Lieutenant General Nassone João ukomoka muri Angola, wagizwe umuhuzabikorwa w’iyi komisiyo.

Izi ngendo zose ziri muri gahunda ya Luanda yo gushaka amahoro mu karere, by’umwihariko kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RDC imaze iminsi ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’igihugu, ibirego u Rwanda ruhakana.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola.

Aba bayobozi kandi bagize umwanya wo kuganira na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC.

Itangazo ry’ibyavuye muri iyo nama rigaragaza ko mu ntego zayo harimo no kongera kubaka umwuka w’icyizere hagati y’u Rwanda na RDC.

Ni inama yabanjirijwe n’iyahuje inzego zishizwe iperereza rya gisirikare, hagamijwe gusuzuma uburyo hakubahirizwa gahunda yashyiriweho i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022.

Imyanzuro igaragaza ko muri iyo nama, ba minisitiri bemeranyije "gukomeza ibiganiro bya politiki hagati y’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, nk’uburyo bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi by’abaturanyi."

Hemeranyijwe ko hoherezwa itsinda ry’ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka, rikajya kugenzura uko ibintu byifashe i Goma.

Ba minisitiri kandi bemeje ko hakomeza kuba inama zo guhuza ibikorwa ku biganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibi bihugu mu gihe bibaye ngombwa.

Ibi byose birimo gukorwa mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n’intambara.

Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakanafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26.

Mu minsi mike ishize kandi indege y’intambara ya RDC, Sukhoi 25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ruvuga ko ari ibikorwa icyo gihugu gikomeje mu bushotoranyi. Icyakora rwirinze kugira icyemezo cya gisirikare ruhita rufata, ruvuga ko rukomeje gukurikiranira hafi ibiba ku buryo nta kizarutungura.

Ibi byose kandi birimo kubaho mu gihe RDC iteganya ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro, bizasubukura i Nairobi ku wa 16 Ugushyingo.

Perezida Lourenço wa Angola ategerejwe i Kigali aho azagirana ikiganiro na Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .