00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kenyatta yagizwe umufasha mu biganiro by’amahoro muri Congo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2022 saa 04:09
Yasuwe :

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yagizwe umufasha mu biganiro by’amahoro biri kubera i Nairobi muri Kenya, bigahuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu, mu rwego rwo gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri icyo gihugu.

Muri Mata uyu mwaka nibwo ibi biganiro byatangijwe, imitwe yitwaje intwaro hafi 30 muri 130 iri mu Burasirazuba bwa Congo irabyitabira. Ibi biganiro byaje bikurikira inama ebyiri zahuje abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byarimo kwitegura kwakira Congo muri uwo Muryango.

Kenyatta uzava ku butegetsi muri Kanama uyu mwaka, yakurikiranye ibi biganiro bigitangira, ibiri mu mpamvu yanagiriwe icyizere na bagenzi be mu nama ya 22 isanzwe yahuje abayobozi b’ibihugu bigize uyu Muryango.

Abakuru b’ibihugu bya EAC kandi bemeje ubusabe bwa Kenyatta wasabye ko hashyirwaho Ikigega kigamije kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibi biganiro, mu gihe umugambi wo kohereza ingabo z’uyu Muryango mu Burasirazuba bwa Congo nawo ukomeje.

Ku rundi ruhande, iki cyemezo kije gikurikira ibiganiro byaherukaga kubera muri Angola hagati ya Congo n’u Rwanda, byafatiwemo ibyemezo birimo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nyuma y’uko bimenyekanye ko wafatanyije n’Ingabo za Leta ya Congo mu guhashya umutwe wa M23 umaze iminsi mu ntambara n’izo ngabo.

Perezida Kenyatta yagizwe umufasha mu biganiro by’amahoro muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .