Perezida Kagame yunze mu rya Faki Mahamat wamaganye uburyo Amerika iri kwibasira OMS

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Mata 2020 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashyigikiye igitekerezo cy’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, cyo kunenga igitutu cya Amerika ku Muyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), Umunya-Ethiopia Tedros Adhanom Ghebreyesus kubera Coronavirus.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Kabiri yatangaje ko igihugu cye gishobora guhagarika inkunga gitanga muri OMS, kubera ko uwo muryango warangaye ku Cyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kimaze guhitana 83 416 ku Isi.

Inzego z’Ubutasi za Amerika zivuga ko Coronavirus yabonetse bwa mbere mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ishobora kuba yarishe 40000 nubwo imibare ya Guverinoma y’icyo gihugu yatangajwe ari 3333.

Trump wanaciye amarenga yo gusaba Dr Tedros kwegura, yavuze ko OMS yemeye kuyobywa n’u Bushinwa, itinda gutangaza ko Coronavirus ari icyorezo kizashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ati “Tuzabisuzumana ubushishozi. Twagize amahirwe sinakurikiza inama zabo zo kudafunga imipaka yacu ku ngendo ziduhuza n’u Bushinwa hakiri kare. Kuki bahisemo kuduha inama ifutamye?’’

Ibi byatumye abasangirangendo ba Trump banenga OMS, ndetse bamusaba guhagarika inkunga Amerika itanga muri uwo muryango ngo kugeza Dr Tedros yeguye.

Umusenateri wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains ari naryo Trump abamo, Lindsey Graham, yavuze ko nta nkunga muri Sena bazongera kwemeza igenewe OMS.

Ati “Ni njye uyoboye komite ishinzwe gusaranganya amafaranga. Ntabwo nzemera ko OMS ihabwa inkunga ikiyobowe n’abayiyoboye ubu. Batakarijwe icyizere, babigenzemo gahoro, boroheye cyane Abashinwa.”

Martha McSally, umusenateri w’Umu-Républicain, akaba umwambari wa Trump na we aheruka kunenga Dr Tedros byeruye.

Yagize ati “Dr Tedros yatengushye Isi. Ku ruhande rumwe, yanashimye umuhate u Bushinwa bwakoresheje mu guhangana na Coronavirus nyamara hari ibihamya bitabarika byerekana ko ubutegetsi bwahishe cyane ubukana bw’icyo cyorezo.’’

Amagambo ya Trump n’abambari be ntiyakiriwe neza n’abarimo abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragaje ko OMS ya Dr Tedros yagaragaje ubudasa mu miyoborere.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, abinyujije kuri Twitter, kuri uyu wa Gatatu yamaganye ibikorwa bya Amerika byo kwibasira Tedros.

Yagize ati “Natangajwe no kumva iby’ubukangurambaga bwa Amerika bwibasira ubuyobozi bwa OMS. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushyigikiye OMS na Dr Tedros. Abantu bakwiriye gukomeza kurazwa ishinga no gushyira hamwe bakarwanya COVID-19. Igihe cyo kubazwa inshingano kizagera.”

Perezida Kagame yunze mu rye ashimangira ko yemeranywa na we. Yagize ati “Turemeranya cyane. Ndibaza nti, ni Dr Dr.Tedros, OMS, u Bushinwa…uri kotswa igitutu cyangwa ni bose hamwe? Mureke twibande ku rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ugomba kugira ibyo aryozwa bizakorwa nyuma kandi bikorwe neza. Muturinde Politiki nyinshi, Afurika ntizikeneye. Ese ni nde uzikeneye?’’

Perezida Kagame yavuze ko Dr Tedros nk’Umuyobozi wa OMS, "afitiwe icyizere ndetse ashyigikiwe byuzuye na Afurika".

Amagambo ya Faki Mahamat yanashyigikiwe na Perezida wa Namibia, Hage G Geingob wavuze ko OMS ku buyobozi bwa Dr Tedros yaharaniye ubufatanye mpuzamahanga aho bukenewe.

Ati “Reka dukomeze gufatana urunana, dushyire umutima ku by’ingenzi byo gutabara ubuzima.”

Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, na we yamaganye ibiri gushinjwa OMS, avuga ko ku bw’Umunyamabanga Mukuru [Antonio Guterres], OMS yakoze akazi gakomeye kuri COVID-19 mu gufasha ibihugu mu kugezwaho ibikoresho, gutanga amahugurwa no gutanga amabwiriza.

Ati “OMS iragaragaza imbaraga z’imikorere y’ubuvuzi ku Isi.”

Kuva Trump yajya ku butegetsi yanenze cyane amafaranga igihugu cye gishyira mu miryango mpuzamahanga, avuga ko ari menshi agatuma ibikorwa bireba igihugu by’umwihariko bidakorwa.

Nko mu itegurwa ry’ingengo y’imari muri Gashyantare, ubutegetsi bwa Trump bwasabye ko inkunga yahabwaga OMS igabanywa, ikava kuri miliyoni 122 z’amadolari ikajya kuri miliyoni 57.

Muri Werurwe 2020, Perezida Trump yakunze kumvikana akoresha ijambo ‘Chinese virus’ mu kuvuga COVID-19, izina yavugaga ko ari ukuri kuko ariho virusi yabonetse bwa mbere.

Yanateranye amagambo n’abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko iyo virusi yinjijwe mu gihugu n’abasirikare ba Amerika.

Nubwo ubutegetsi bwa Trump bushinja OMS kugendera ku binyoma by’u Bushinwa, Trump ubwe kuva mbere yumvikanye mu mvugo ze agaragaza ko Coronavirus ari indwara yoroheje, idakwiriye gutera abantu ubwoba.

Kugeza ubu muri Amerika, hamaze kuboneka abarwayi 400 549 ba Coronavirus, mu gihe abagera ku 12 857 yabahitanye.

Perezida Kagame yunze mu rya Faki Mahamat uyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watangajwe n’uburyo Amerika iri kwibasira OMS n'Umuyobozi wayo Tedros Adhanom Ghebreyesus ukomoka muri Ethiopia
Kuva Trump yajya ku butegetsi yanenze cyane amafaranga igihugu cye gishyira mu miryango mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .