00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yiyemeje "gushyira feri" ku ngendo z’abayobozi mu mahanga (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Mutarama 2023 saa 05:04
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yatangaje ko agiye gushyira feri ku ngendo z’abayobozi bajya mu mahanga, maze bakita ku nshingano zabo uko bikwiye, kuko byagaragaye ko hari byinshi birengagiza.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Perezida Kagame kandi yavuze ko iyo ugeze mu baturage hari ibintu usanga ubuyobozi bwarabijeje ariko bimwe bimaze umwaka, ibiri, itatu, ine, cyangwa itanu bitarakorwa.

Yavuze ko byagaragaye ko hari abayobozi bamwe batita ku nshingano zabo, imwe mu mpamvu ikaba igendo bagirira mu mahanga.

Yakomeje ati "Iyo ndeba ukuntu abantu bagenda, abayobozi, baracicikana. Kujya hanze y’igihugu ndaza kubishyiraho feri. Mugende buhoro, hajye hagenda abagomba kugenda. Babanze basobanure, Minisitiri w’Intebe urabe unyumva, bizajya bihera iwawe. Buri wese ushaka kugenda, kuko hari ibintu bibiri: Iyo ugenda ugendera ku mari ya leta, icya kabiri wakoresheje igihe cya leta, cy’umwanya wagombaga kuba ufite ibintu ukora."

"Kugira ngo rero abantu bajye bagenda urujya n’uruza, bizajya bibanza bisobanuke neza, tunabibaremo inyungu igihugu kibifitemo. Ntabwo mvuze ko bizahagarara, ahubwo nzabiremereza nabyo, bibagore. Utasobanuye neza, aho ajya n’ikimutwara, uwo ntaho azajya ajya."

"Ariko no hejuru y’ibyo, dukurikirane turebe ngo nubwo ntaho yagiye, afite icyo akora kijyanye n’imirimo ashinzwe. Ni cyo kizagabanya biriya birarane biri mu giturage, bakambwira ibintu bimaze imyaka ingahe twasezeranyije kandi bidafite igisobanuro kivuga ngo ntabwo byashobotse kubera impamvu yumvikana."

Perezida Kagame yavuze ko iki cyemezo kitagamije kwishimira gushyira feri kuri izi ngendo, ahubwo ari uguharanira ko umuntu yuzuza inshingano ze.

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko mu gihe binjiye mu mwaka mushya, bagomba no gutekereza uburyo bushya n’ingamba nshya mu mikorere.

Yakomeje ati "Ntabwo byaba imirimo isanzwe n’uburyo busanzwe ngo dukomeze gutyo, iteka dukwiye gushakisha icyahinduka, cyatuzanira ibishya twifuza, cyaduteza imbere kurusha, ntibibe uburyo busanzwe gusa tugenderamo, niba dushobora kwihuta tukiha intambwe 100 ku munsi, ntabwo dukwiye kugarukira kuri 60, dukwiye kugera kuri izo ntambwe 100 kuko ubwo biba bishoboka."

"Kandi ibintu bikava mu mvugo kuko turavuga cyane, tuvuga ibintu byinshi, ahenshi bikagarukira aho, ariko hari ikigomba kuvamo nacyo tugaragaza, imvugo nziza, ibyo tuvuga tugiye gukora, ntabwo bitanga umusaruro, ujya kureba ku musaruro ugasanga ntungana n’isezerano wahaye abantu cyangwa se ibyo wababwiye ugiye gukora."

Muri iryo jambo kandi, Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bitandukanye birimo imisoro ihanitse, ikibazo cy’ingendo mu buryo bwa rusange n’imitangire ya serivisi yakomeje kuba mibi.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille; Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mu gutangiza umuhango wo kwakira indahiro za Senateri Dr Kalinda François Xavier
Senateri Mureshyankwano Marie Rose na Senateri Niyomugabo Cyprien bari mu bitabiriye uyu muhango watorewemo Perezida wa Sena
Senateri Mupenzi George mu basenateri bitabiriye uyu muhango
Dr Kalinda François Xavier yagizwe senateri nyuma yo kwegura kwa Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena
Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura Amategeko n’Ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, ni we ayoboye Sena mu buryo bw’inzibacyuho. Aha yaganiraga na Dr Kalinda François Xavier watorewe kuyobora Sena y’u Rwanda
Senateri Kanziza Epiphanie na Senateri Kanyarukiga Ephrem bari banezerewe
Ku wa 6 Mutarama 2023 ni bwo Dr. François Xavier Kalinda yagizwe Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda
Senateri Kanyarukiga Ephrem na mugenzi we Havugimana Emmanuel
Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi (ibumoso) aganira n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, RCS, CGP Juvenal Marizamunda
Senateri Kanyarukiga Ephrem ari muri Sena kuva mu 2019. Yinjiyemo atorewe guhagararira Kaminuza n’Amashuri makuru byigenga
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, Ron Weiss, aganira n'umwe mu bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro za Senateri Dr Kalinda François Xavier
Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, na we yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, na we yakurikiye uyu muhango
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh asuhuzanya n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi
Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen Albert Murasira (ibumoso) yaganiraga n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard, bafite akanyamuneza ku maso
Senateri Kanyarukiga Ephrem [wicaye] asuhuzanya n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Prof Nshuti Manasseh
Uhereye ibumoso: Senateri Kanziza Epiphanie, Kanyarukiga Ephrem na mugenzi we Havugimana Emmanuel
Minisitiri w'Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, ari mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Gaspard Twagirayezu
Depite Dr. Frank Habineza uyobora Ishyaka Green Party ari mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bitabiriye uyu muhango
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’Umutekano, Gen James Kabarebe aganira n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza n'Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi
Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye aganira n'abarimo Senateri Uwizeyimana Evode
Senateri Kanyarukiga Ephrem aganira n'abarimo Senateri Nkusi Juvenal na Senateri Havugiyaremye Emmanuel
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yitabiriye umuhango w'irahira bwa mbere kuva na we arahiye ku wa 30 Ugushyingo 2022
Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’Umutekano, Gen James Kabarebe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza bari mu bayobozi bakuru mu nzego z'umutekano bitabiriye uyu muhango
Uhereye ibumoso: Minisitiri w'Umuco n'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi aganira n'uw'Ibikorwaremezo, Dr Nsanzimana Ernest n'uwa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri w'Umuco n'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi aganira n'uw'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura Amategeko n’Ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, aganira na Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida wa Sena ku mpamvu z’uburwayi
Senateri Nyirasafari Espérance aganira n'umwe mu bitabiriye umuhango w'irahira rya Senateri Dr Kalinda François Xavier
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula aganira na mugenzi we w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze
Umuhango w'irahira rya Dr Kalinda François Xavier wagizwe Senateri ndetse akaba yanatorewe kuba Perezida wa Sena wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura
Perezida Kagame yasabye abayobozi ko mu gihe binjiye mu mwaka mushya, bagomba no gutekereza ingamba n'imikorere mishya
Dr Kalinda François Xavier arahirira inshingano nshya yatorewe zo kuyobora Sena y’u Rwanda
Dr Kalinda François Xavier yarahiriye kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, ahita anatorerwa kuyobora Sena
Senateri Nyirasafari Espérance ni we wamamaje Dr Kalinda François Xavier ku mwanya wa Perezida wa Sena
Senateri Umuhire Adrie yamamajwe ariko akuramo kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Sena
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda umutekano kandi rwiteguye no guhangana n’abacanshuro baheruka kwitabazwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yashimye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Umusenateri
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kuvuga ngo abavuga Ikinyarwanda muri RDC basubire iwabo mu Rwanda, hakwiye kubanza kureba uwabajyanyeyo
Amatora yakozwe n'abasenateri 26 bagize Sena y'u Rwanda
Amatora yakozwe buri wese yandika izina ry'uwo yatoye ku mwanya wa Perezida wa Sena wiyamamajweho na Dr Kalinda François Xavier nk'umukandida rukumbi
Amajwi yabaruriwe mu ruhame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rutazakomeza kwihanganira kwirengera ikibazo cy’impunzi zikomoka muri RDC rucumbikiye imyaka myinshi kugeza n’aho rutangira kubiryozwa
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo bitandukanye byugarije igihugu, haba iby’imbere n’ibyo mu Karere birimo n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda yakigejeje kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari amaze igihe gito ageze ku buyobozi
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ba RDC bavuga ko abagize M23 ari Abanyarwanda baba bibeshya
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutazihanganira gukomeza gutwererwa kuba nyirabayazana w’ibibazo biri muri RDC
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano z'igihugu
Perezida Kagame yiyemeje "gushyira feri" ku ngendo z’abayobozi mu mahanga
Perezida Kagame yavuze ko iyo ugeze mu baturage hari ibintu usanga ubuyobozi bwarabijeje ariko bikamara igihe bitarakorwa
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kubahiriza neza inshingano zabo
Uhereye ibumoso: Senateri Murangwa Hadidja, Mureshyankwano Marie Rose na Niyomugabo Cyprien banyuzwe n'impanuro zatanzwe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame
Perezida Kagame ubwo yasohokaga mu cyumba cy'Inteko Ishinga Amategeko cyabereyemo umuhango wo kurahira agiye ahafatiwe amafoto y'urwibutso
Perezida Kagame afata ifoto y'urwibutso n'umuryango wa Senateri Dr Kalinda François Xavier
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo na Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, asuhuzanya n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu
Perezida Kagame n'abasenateri bose uko ari 26 bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .