Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2018 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yitabiriye umusangiro w’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe ya AU iri kubera mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia.

Ni umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ku munsi wa mbere w’iyi nama. Abakuru b’ibihugu bakiriwe ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Iyi nama yatangirijwemo Ikigega cyo kubungabunga amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane, cyatangiranye miliyoni 60 z’amadolari.

Ikigega cy’amahoro cya AU kigamije kwishakamo ubushobozi burambye ku bijyanye no gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro bikorwa na AU n’ibijyanye n’ubuhuza ku mpande zishyamiranye.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza