Kuri uyu wa Gatanu nibwo RDC ishyira umukono ku masezerano ayinjiza mu Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Treaty of Accession).
Kuri uyu wa Kane Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje ko uyu muhango ubera "mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Nairobi ku wa 8 Mata 2022".
Yakomeje iti "Ibi birori bizanitabirwa n’abakuru b’ibihugu bigize EAC".
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ni we uyoboye EAC ku rwego rw’abakuru b’ibihugu.
Ku wa 29 Werurwe 2022 ni bwo byemejwe ko ibihugu bya EAC byiyongereyeho RDC nk’umunyamuryango wa karindwi, igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 95.
Biteganywa ko nyuma y’isinywa ry’amasezerano, abakuru b’ibihugu batangaza ku mugaragaro ikarita ivuguruye y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse ayo masezerano, kuri uyu wa Gatanu ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi na bo bazasinya amasezerano na Kenya, ajyanye n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi hagati ya RDC na Kenya.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu bya Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda.
EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda, u Burundi na Sudani y’Epfo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!