Ibi bihembo ngarukamwaka bya ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ byatangiwe i Doha muri Qatar.
Mu 2019 ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya kane, byatangiwe i Kigali aho hanafunguwe ikimenyetso cy’ikibumbano gikoze mu byuma mu ishusho y’ikiganza gishimangira urugendo rwo kuvuga Oya kuri ruswa.
Iki kiganza gifite metero 12 kiri kuri Kigali Convention Centre, cyatunganyijwe bigizwemo uruhare n’umunyabugeni Ahmed Al Bahrani ukomoka muri Iraq.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko icyo kiganza “Kigaragaza ugufunguka n’ingamba zikenewe mu rugamba rwo kurwanya ruswa.’’ U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iki gikorwa kubera urugendo rwarwo mu kurwanya ruswa.
Mu myaka itandatu ishize, abahawe ibihembo by’indashyikirwa mu kurwanya ruswa ni 42, bo ku migabane itanu barimo 12 bo muri Afurika, 10 bo mu Burayi, barindwi bo muri Amerika, batanu bo muri Aziya, batatu bo muri Oceania n’inzego 16. Barimo abagore icyenda, abagabo 17.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!