Perezida Kagame yageze mu Bushinwa tariki 3 Nzeri 2024, ndetse kuri uyu wa Kane yitabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’iyi nama irimo n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.
Ni inama iri kubera i Beijing mu Bushinwa kuva tariki 4-6 Nzeri 2024, ireberwamo ibikwiye kongerwamo imbaraga mu mubano w’u Bushinwa na Afurika by’umwihariko mu byerekeye ubucuruzi n’ishoramari, guteza imbere inganda n’ubukungu butangiza ikirere.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping atangiza iyi nama yavuze ko umubano wa Afurika n’u Bushinwa ukwiye kongerwamo imbaraga ku buryo ubyara inyungu mu ngeri zitandukanye z’ubuzima kandi bikaba mu bihe byose, baharanira intego zihuriweho n’icyerekezo gishya.
Yanavuze ko bikwiye ko ibihugu byose bya Afurika bifitanye umubano n’u Bushinwa mu bya dipolomasi, ukwiye kongerwamo ikibatsi impande zombi zikarushaho kubyungukiramo.
Perezida Xi yahamije ko mu myaka hafi 70 impande zombi zakoze ibishoboka kugira ngo umubano urusheho kuba mwiza kandi ngo byagezweho.
Nubwo mu itangira ry’inama Perezida Kagame atari mu bavuze ariko aratanga ikiganiro ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama.
Umubano wa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53. Impande zombi zihamya ko watanze umusaruro mwiza, wagiriye akamaro abo muri ibi bihugu.
Hashingiwe kuri uyu mubano, kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902.
Mu 2022 gusa, imishinga y’Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z’Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z’Amadolari.
Mu 2017 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushinwa, aganira na mugenzi we Xi Jinping, ndetse bashimangira umubano n’ubufatanye muri gahunda zitandukanye ibihugu byombi bifatanyamo.
Mu 2018 kandi Perezida Xi Jimping yagiriye uruzinduko mu Rwanda aba uwa mbere w’u Bushinwa usuye u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!