Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Dr Adesina ku buyobozi bwa BAD, amwizeza ubufatanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nzeri 2020 saa 04:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Dr Akinwumi Adesina, uheruka gutorerwa indi manda, amushimira gahunda z’iterambere zagezweho muri manda ye ya mbere.

Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi. Ni umuhango witabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, Alpha Condé wa Guinea, Muhammadu Buhari wa Nigeria, George Weah wa Liberia n’abandi.

Kuwa Kane tariki 27 Kanama 2020, nibwo Umunya-Nigeria Dr Akinwumi Adesina w’imyaka 60, yatorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Perezida Kagame yashimye ibyo BAD yagezeho muri manda ya mbere y’imyaka itanu ya Dr Adesina, amwifuriza ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka itanu azasoza mu 2025.

Ati “Mu myaka itanu ishize, yayoboye banki mu bunyangamugayo n’intego zihamye, binyuze mu mishinga y’ingenzi yo mu rwego rw’ubuhinzi, ingufu, ibikorwa remezo, uburezi ndetse n’ikoranabuhanga ribihuriza hamwe byose”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu myaka ya manda ya kabiri ya Dr Adesina hitezwe ibindi byiza kurushaho, amwizeza inkunga yose ishoboka muri iyi manda agiye kuyobora, cyane ko irimo inzitizi z’icyorezo cya Coronavirus cyashegeshe inzego zose.

Perezida Kagame yashimye uko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yagize uruhare rukomeye mu kwerekana ko umusanzu n’inyungu za Afurika zikenewe muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Dr Adesina yatorewe kuyobora BAD muri manda ya mbere y’imyaka itanu, mu nama ya ba Guverineri b’iyi banki yabereye i Abidjan ku wa 28 Gicurasi 2015. Ni we Perezida wa munani uyoboye iyi banki, akaba uwa mbere ukomoka muri Nigeria.

Mu ijambo rye, Adesina yavuze ko hari byinshi byagezweho mu myaka itanu ishize, ariko hari ibindi bikeneye gukorwa cyane cyane ko Isi yose ubu ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Icyorezo cya Coronavirus cyahinduye buri kintu cyose ku Isi. Cyasubije inyuma ubukungu bwa Afurika. Umugabane watakaje iterambere n’ubukungu wagezeho mu myaka irenga 10. Urugendo rwo kuzahura Afurika ruzaba rurerure kandi ruzabamo inzitizi”.

Yakomeje avuga ko umugabane wa Afurika ugomba gufashwa mu kongera kwiyubaka by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, ikirere ndetse n’ibidukikije.

Dr Adesina yakomeje avuga ko icyorezo cya Coronavirus cyafunguye andi mahirwe mashya ndetse kinerekana ibikwiye kwitabwaho mbere y’ibindi ari byo kubaka urwego rw’inganda rwa Afurika rukomeye kandi hakajyaho ingamba zifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika.

Muri manda ye ya mbere, mu Ukwakira umwaka ushize, abanyamigabane ba BAD bemeje izamurwa ry’imari shingiro ho miliyari $108, ikava kuri miliyari $93 ikagera kuri miliyari $208. Byatanze ikimenyetso gikomeye ku bushake bwa ba guverineri b’iyi banki mu kuyiteza imbere.

Mu myaka itanu ishize, BAD yahinduye ubuzima bw’Abanyafurika miliyoni 335, barimo miliyoni 18 bahawe amashanyarazi, miliyoni 141 bafashijwe kwihaza mu mafunguro hifashishijwe ikoranabuhanga mu buhinzi, miliyoni 15 bafashijwe kubona imari yo kwiteza imbere, miliyoni 101 boroherejwe no kubona ubwikorezi na miliyoni 60 zafashijwe kubona amazi na serivisi z’isukura.

Ikigega cya BAD cyahawe miliyari $7.6 n’abaterankunga nk’inkunga yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Ku buyobozi bwa Dr Adesina, BAD yemeje miliyari $10 yo gufasha ibihugu bya Afurika byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kandi yakomeje gusigasira igipimo cya AAA yahawe n’ibigo bikora ubushakashatsi mu rwego rw’imari. Inama y’ubutegetsi yayo yemeje inyongera ya 125 ku ijana y’imari shingiro yayo, aho yavuye kuri miliyari 93 z’amadolari ikagera kuri miliyari 208 z’amadolari.

Adesina ni impuguke mu bukungu yakoze mu myanya itandukanye mpuzamahanga irimo ko yakoze muri Rockefeller Foundation, aba na Minisitiri w’Ubuhinzi muri Nigeria kuva mu 2011 kugeza mu 2015 n’indi myanya.

Kongera gutorwa kwa Dr Akinwumi Adesina kwakurikiye iminsi yari amaze yotswa igitutu ku byaha 16 yashinjwaga birimo kunyereza umutungo, ruswa n’icyenewabo ariko iperereza yakozweho ryasojwe agizwe umwere.

Muri Mata, abatanga amakuru ku byaha bashyikirije Inama y’Ubutegetsi ya BAD raporo y’amapaji 15 igaragaza mu buryo burambuye uko Akinwumi yanyereje umutungo, icyenewabo cyo gushyira mu myanya ikomeye bene wabo b’Abanya-Nigeria, ndetse no kuzamura mu ntera abantu bakekwaho cyangwa bahamijwe uburiganya na ruswa.

Perezida Kagame yijeje Adesina ubufasha bwose muri iyi manda ya kabiri agiye kuyobora BAD
Dr Adesina yatorewe manda ya kabiri mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .