Iyi nama yabaye kuri uyu wa 7 Ukwakira 2020, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nk’imwe mu ngamba yo kwirinda COVID-19.
Umukuru w’Igihugu yayitabiriye ari kumwe na João Lourenço wa Angola na Yoweri Museveni wa Uganda. Yatumiwe bigizwemo uruhare na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi.
Iyi nama yabaye nyuma y’uko yaherukaga gusubikwa ubugira kabiri kubera impamvu zari zatanzwe ku isonga hari icyorezo cya COVID-19.
Mu bakuru b’ibihugu batitabiriye iyi nama harimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako, yabwiye Iwacu Burundi ko Umukuru w’Igihugu atitabiriye ubwo butumire bwo kuganira na bagenzi be.
Ati "Iyo u Burundi buba buzayitabira twari kuba twarabivuze.’’
Muri iyi nama, abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC, Uganda na Angola baraganira ku ngingo ebyiri z’ingenzi arizo ibibazo by’umutekano mu Karere n’ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere.
Kuri uyu wa Kabiri habaye Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baganiriye bifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho bategura inama y’abakuru b’ibihugu.
Iyi nama ni umwanya mwiza ku bakuru b’ibihugu bo mu Karere kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri Gicurasi umwaka ushize, u Rwanda, RDC na Angola byemeranyije ubufatanye mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari no gufatanya mu bijyanye n’ubukungu.
Icyo gihe abakuru b’ibihugu uko ari bitatu biyemeje gufatanya mu gushaka umuti w’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, ndetse no gukorana n’abandi bayobozi bo mu karere mu kugishakira umuti.
Aba bayobozi biyemeje kandi kongerera ingufu Inama Mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), kuko ari yo nzira nziza yo gukemura ibibazo byo mu karere, ndetse baniyemeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro bafashe ishyirwe mu bikorwa n’impande zose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!