Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mubano wa Afurika n’u Burayi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Ukuboza 2020 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 2 Ukuboza yitabiriye inama ku kunoza umubano hagati ya Afurika n’u Burayi, yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu baturutse ku migabane yombi.

Ni ku nshuro ya gatanu Inama yiga ku mubano wa Afurika n’u Burayi yateranye, ariko iy’uyu mwaka yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abayitabiriye baganiriye ku buryo bwo kongera ubufatanye n’imikoranire hagati y’imigabane yombi.

Mu bitabiriye iyi nama harimo uwahoze ari Perezida wa Liberia, Hellen Johnson Sirleaf; Mary Robinson wabaye Perezida wa Ireland; Umuyobozi w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Abayobozi kuri iyi migabane yombi bakunze guhura akenshi baganira ku mubano w’ibihugu biyigize ndetse n’uburyo warushaho kunozwa, mu 2017 habaye inama nk’iyi ibera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Iyi nama yari yitabiriwe na Perezida Kagame ni nayo yafatiwemo icyemezo cyo gufasha abimukira bari muri Libya mu buryo bwihuse.

Mu 2018, i Vienna muri Austria habereye indi nama, iki gihe Perezida Kagame wari ukiri n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagaragarije abayitabiriye akamaro k’ubufatanye hagati y’Afurika n’u Burayi.

I Bruxelles mu Bubiligi mu 2014 hari habereye indi nama yahuje imigabane yombi, abayitabiriye bakaba baraganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro n’umutekano, ubukungu n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu zindi nama zikomeye zagiye zihuza iyi migabane harimo iyabereye i Cairo mu 2000, iyabereye i Lisbon muri Portugal mu 2007 n’iyabereye i Tripoli muri Libya mu 2010.

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mubano wa Afurika n’u Burayi, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye baturutse muri Afurika ndetse n'i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .