00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku miterere y’imiyoborere ya Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 July 2022 saa 03:17
Yasuwe :

Perezida Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu Nama ya Kabiri idasanzwe y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.

Iyi nama izwi nka APRM [African Peer Review Mechanism] yavutse mu 2003 ishinzwe n’Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), aho yahawe inshingano yo kugenzura imiyoborere mu nzego zitandukanye ku mugabane kugira ngo igire iterambere rirambye.

Kuri uyu wa Kane, tariki 28 Nyakanga 2022, ni bwo habaye Inama idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, ari na we wahawe ubuyobozi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Uretse Perezida Kagame kandi iyi nama yitabiriwe n’abarimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Museveni wa Uganda ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Verónica Macamo n’abandi.

Ubwo yafunguraga iyi nama Perezida Julius Maada Bio, wari umaze guhabwa inshingano z’ubuyobozi yavuze ko ari ibyo kwishimira nk’igihugu cye kuba cyaragiriwe icyizere.

Ati “Nshimishijwe no kuba narahawe izi nshingano kandi ndashaka gushimira abantu bose kuba baragiriye icyizere igihugu cyanjye cya Sierra Leone cyo kuyobora iyi gahunda mu myaka ibiri iri imbere.”

Ibihugu binyamuryango bya APRM kuri ubu bimaze kuba 37, ni byo byikorera isuzuma ku bijyanye n’imiyoborere hagamijwe guteza imbere politiki itajegajega, ukwihuza no gukorera hamwe, iterambere ry’ubukungu ndetse n’irirambye.

Mu igenzura ryayo, APRM ivugana n’ibihugu byemeye kurikorerwa, igahuriza hamwe abayobozi muri Leta, abatavuga rumwe na yo, sosiyete sivile n’inararibonye zitandukanye. Hakabaho impaka ku miyoborere mu nzego zitandukanye, nyuma ikazatanga imyanzuro ibona ko leta ikwiye gushyira mu bikorwa.

U Rwanda ruri mu bihugu bine bya mbere byagenzuwe mu 2003, aho rwifuzaga kumenya ibipimo by’imiyoborere yarwo ariko rukanigira ku byo abandi bagezeho kugira ngo rukomeze kubaka urwego rw’imiyoborere myiza.

U Rwanda kandi rukora ubugenzuzi ubwarwo ruhanga ibishya byatuma imiyoborere yarwo ibasha kugera ku rwego rushimishije.

  U Rwanda mu miyoborere

Ibipimo biheruka by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, byo mu 2021, ku bijyanye n’imiyoborere “Rwanda Governance Score Card, inkingi ya 6 kugeza ku ya 8 ziri ku gipimo cy’amanota arenga 80%.

Muri ibi bipimo, inkingi y’umutekano iri ku isonga n’amanota 95.47%, iy’ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho 3.5%, ubu ikaba iri kuri 80%.

Inkingi yasubiye inyuma kurusha izindi, ni iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi, yavuye kuri 78.14% yariho mu bushakashatsi buheruka, igera kuri 74.65%.

Uko gusubira inyuma kwa 3.49% kwatumye iyi nkingi iza inyuma y’izindi. Kumanuka kwayo bifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu 2020 bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 aho ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri -3,4%.

Ibipimo 23 muri 35 biri ku kigero cya 80% kuzamura, naho 12 biri hagati ya 60% na 79,9% bikaba ari nako byari bimeze muri RGS ya Karindwi.

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku miterere y’imiyoborere ya Afurika
Umukuru w'Igihugu yitabiriye iyi nama ya Kabiri idasanzwe y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika
Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, yahawe kuyobora Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika mu myaka ibiri iri imbere
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .