Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Umukuru w’Igihugu yageze mu Butaliyani yitabiriye iyi nama ya 16 ya G20.
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu batandatu batumiwe muri iyi nama. Ni n’umwe mu Banyafurika babiri bayitumiwemo kuko undi ari Félix Tshisekedi uyobora RDC unafite inshingano z’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka.
Abakuru b’ibihugu bazayitabira bamaze kugera mu Butaliyani barimo nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wagezeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akanabonana na Papa Francis.
Iyi nama y’iminsi ibiri izarangira ku wa 31 Ukwakira 2021 i Roma.

President Kagame has arrived in Italy where he will be participating in the two day #G20RomeSummit of Heads of State and Government, convening world leaders for discussions focused on health, economic recovery, climate and energy.
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 29, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!