Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU yiga ku kibazo cy’umutekano muri Sudani na Libya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2019 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Misiri, Cairo, aho yitabiriye inama ya AU yiga ku kibazo cy’umutekano mu bihugu bya Sudani na Libya.

Iyi nama y’umunsi umwe izwi nka ‘AU Troika Summit’. Yitabiriwe na Perezida Kagame nk’uwahoze ari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, uwa Misiri nk’igihugu kiyoboye uyu muryango ndetse na Afurika y’Epfo nk’igihugu kizawuyobora umwaka utaha.

Yatumijwe by’igitaraganya na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah el-Sisi, mu bushobozi bwe nk’Umuyobozi wa AU muri uyu mwaka. Iraza kwitabirwa kandi n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Mahamat Faki, utegerejweho guha raporo aba bakuru b’ibihugu ku bikorwa bya AU bijyanye n’uko ibi bibazo by’umutekano muke muri ibi bihugu byakemurwa.

Hari hashize iminsi Faki asoje uruzinduko rwe muri Sudani yagiye kubera uko ibintu byifashe nyuma y’aho Perezida Bashir ahirikiwe ku butegetsi bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage yamaze amezi agera kuri atatu.

Ubusanzwe Komite ya AU yiga ku bibazo by’umutekano muri Libya iyobowe na Perezida Sassou N’guesso. Iraza kugeza ku bakuru b’ibihugu aho gahunda yo kugarura amahoro muri Libya igeze.

Perezida el-Sisi araza kandi kuyobora ibiganiro bigaruka ku kibazo cya Sudani bigomba guhuriza hamwe ibihugu bya Tchad, Congo Brazzaville, Djibouti, Rwanda, Somalie na Afurika y’Epfo bireba uburyo bwo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Perezida Kagame aganira n'umwe mu bari bitabiriye iyi nama yiga ku bibazo by'umutekano muri Libya na Sudani. Inyuma ye hari Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, Sheikh Harerimana Saleh
Perezida Kagame akurikiye ibitekerezo byatangwaga n'abandi bayobozi muri iyi nama
Mu baherekeje Perezida Kagame muri iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen. Maj Joseph Nzabamwita (inyuma iburyo) n'Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika, Lt. Col. Patrick Karuretwa
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Richard Sezibera
Iyi nama yatumijwe by’igitaraganya na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah el-Sisi, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe
Perezida wa Tchad, Idriss Déby, ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Mahamat Faki, yagejeje ku bitabiriye iyi nama ikiri gukorwa ngo ubutegetsi muri Sudani buhererekanywe mu mahoro
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Mahamat Faki, yagejeje ku bitabiriye iyi nama ikiri gukorwa ngo ubutegetsi muri Sudani buhererekanywe mu mahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza