Perezida Kagame yitabiriye inama ya ACP i Nairobi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yitabiriye inama ya cyenda y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahuriye mu muryango wa Afurika, Caraïbes na Pacifique (ACP).

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Mbere i Nairobi muri Kenya iri kurebera hamwe uko uyu muryango warushaho gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu.

Uyu muryango umaze imyaka 44 kuko washinzwe mu 1975, ufite ibihugu 79 by’ibinyamuryango byose biturutse muri Afurika, Caraïbes na Pacifique.

Amasezerano ahuriweho n’ibihugu by’ibinyamuryango afite agaciro ka miliyari z’amayero 3.7. Ni mu gihe ubufatanye bw’uyu muryango n’uw’Ubumwe bw’u Burayi buhurije hamwe ibihugu 107.

Perezida Kagame yitabiriye ACP Summit i Nairobi
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza