Ibi birori byabereye kuri Stade ya Eagle Square iri i Abuja, byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye muri Afurika.
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Nigeria ku wa 11 Kamena 2019, yahageze avuye muri Gabon aho yanabonanye na Perezida Ali Bongo uri koroherwa nyuma y’uburwayi amaranye iminsi.
Kuri uwo munsi Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yasangije abitabiriye Inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa urugendo rw’u Rwanda mu guhangana nayo.
Perezida Buhari w’imyaka 76 wakorewe ibirori byo gutangira inshingano, muri Gashyantare 2019 ni bwo yatorewe kuyobora Nigeria muri manda ya kabiri y’imyaka ine.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye ibi birori barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame; uwa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz; uwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahamat; uwa Liberia, George Manneh Weah; uwa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso; uwa Ghana, Nana Akufo-Addo; uwa Sénégal, Macky Sall; uwa Gambia, Adama Barrow; uwa Niger, Mahamadou Issoufou; José Mário Gómes Vaz wa Guinea-Bissau; Patrice Talon wa Bénin na Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda.
Buhari yarahiriye kuyobora Nigeria ku wa 29 Gicurasi 2019 ariko ibirori bigirwa ibisanzwe cyane kuko yifuje ko ibikomeye bizaba ku wa 12 Kamena, umunsi wemejwe ko ari uwa Demokarasi muri Nigeria ukaba n’uw’ikiruhuko.
Itariki ya 29 Gicurasi Buhari yarahiriyeho yari isanganywe igisobanuro gikomeye nubwo cyatangiye kugabanywa, kuko buri myaka ine ari bwo hahererekanywa ubutegetsi muri Nigeria, hibukwa itariki nk’iyo mu 1999 ubwo igisirikare cyashyikirizaga ubutegetsi Olusegun Obasanjo wari watowe n’abaturage.
Cyari igihe cy’impinduka zidasanzwe kuko Nigeria yategekwaga n’igisirikare kuva mu 1966, uretse imyaka mike yaciyemo hagati ya 1979 -1983.
Uwo wahise ufatwa nk’Umunsi wa Demokarasi muri Nigeria ndetse ugirwa uw’ikiruhuko, uhererekanywaho ubutegetsi hagati ya perezida ucyuye igihe n’uwatowe kimwe na ba guverineri ba leta zigize igihugu.
Gusa ku wa 6 Kamena 2018, nyuma y’iminsi umunani hizihijwe Umunsi wa Demokarasi umwaka ushize, Buhari yagaragaje ko amateka yerekana ko umunsi ukwiye kuzirikanwa ari ku wa 12 Kamena, ubwo mu 1993 Moshood Kashimawo Olawale Abiola yatorwaga nka perezida mu itora rifatwa nk’iryabaye mu ituze risesuye na demokarasi kurusha andi muri Nigeria.
Nyamara iyo ntsinzi ntiyahamye kuko amatora yateshejwe agaciro n’igitugu cya General Ibrahim Babangida. Buhari yasabye ko Umunsi wa Demokarasi wimurirwa ku wa 12 Kamena ukanagenwa nk’ikiruhuko mu gihugu.
Nyamara tariki 29 Gicurasi yakomeje kuba iyo kurahira kwa Perezida watowe nubwo yahise igabanyirizwa agaciro ku rwego rukomeye, ariko nta kundi byari kumera kuko ni wo munsi Buhari yarahiriyeho muri manda ya mbere, iyo bitaba ibyo manda ye yari kuba irenze imyaka ine iteganywa n’itegeko nshinga igihe cyose ritaravugururwa.
VIDEO: President Kagame at the National Democracy Day in Nigeria. pic.twitter.com/idVpusrcCP
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 12, 2019














Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO