Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ anyonga igare (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Ukwakira 2018 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye siporo rusange ‘Car Free Day’ imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali.

Buri Cyumweru cya mbere n’icya Gatatu cy’ukwezi, abantu b’ingeri zose bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira muri siporo ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, bagakora imyitozo ngororangingo itandukanye.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira, agaragaza Kagame ari kunyonga igare mu mihanda ya Kiyovu na Kimihurura ndetse anakirwa n’abaturage bari bitabiriye iyo siporo ku kibuga cy’ahakorera ibigo birimo icy’Imisoro n’amahoro.

Perezida Kagame yavuze ko kugorora ingingo bikwiriye kuba umuco, bikaba n’isoko y’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Uko twitabira uyu munsi ntabwo bigarukira ku bugororangingo gusa. Ni umuco dukwiriye gufata ndetse no gukora ibindi bitwubaka ubwacu ariko byubaka n’igihugu.Iyo hari ibitwubatse biba byubaka n’igihugu.”

Mu gikorwa nk’iki tariki 17 Kamena 2018, nabwo Perezida Kagame yitabiriye siporo rusange anasaba abanyarwanda kuyitabira kuko ituma ubwonko bukora neza.

Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagira ngo mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

Mu Rwanda Car Free Day yatangiye tariki 29 Gicurasi 2016. Ni igikorwa kigamije gufasha abanyarwanda gukora siporo baharanira ubuzima bwiza ariko haberamo n’ibindi bikorwa bitandukanye nko gusuzumwa no kugirwa inama ku ndwara zitandura.

Iki gikorwa kandi kigamije kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko yubakirwa abantu. Ibi bigafasha mu kugabanya ubucucike bw’imodoka n’ihumanywa ry’ikirere.

Nubwo Car Free day yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ibindi bice by’igihugu nabyo byatangiye kuyishyira mu bikorwa.

Perezida Kagame anyonga igare hafi ya Sopetrad
Perezida Kagame anyonga igare muri siporo rusange ya Car Free Day
Perezida Kagame mu myitozo ngororamubiri muri siporo ngarukakwezi
Yanyujijemo anagenda n'amaguru
Siporo zifasha mu guhangana n'indwara zibasira umubiri
Aba ari umunsi w'akanyamuneza kuri benshi
Abana bato bakura bakundishwa gukora siporo
Perezida Kagame ubwo yageraga ku Kibuga cya Rwanda Revenue Authority ahabereye siporo
Abanyamujyi basobanukiwe akamaro ko gukora siporo
Mukasa Nelson afasha imbaga y'abitabiriye siporo kunanura imitsi
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane (wambaye ingofero) n'uwa Siporo n'Umuco, Nyirasafari Espérance (ibumoso) n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal
Perezida Kagame ku kibuga kiri ahakorera Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ubwo yifatanyaga n’imbaga y’abanya-Kigali muri siporo
Perezida Kagame n'abayobozi bitabiriye iyi siporo bari bafite akanyamuneza
Siporo rusange imaze kwigarurira imitima ya benshi kuva ku bana bato kugera ku basheshe akanguhe
Abageze mu zabukuru na bo bitabira siporo rusange, iminsi igakomeza kwicuma
Bakoze imyitozo rusange bayobowe n'Umutoza Mukasa Nelson
Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye siporo bari bariteze amatwi yombi
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye siporo rusange
Yagize amahirwe adasanzwe yo gufata ifoto y'urwibutso n'Umukuru w'Igihugu
Buri munsi abitwaye neza muri siporo barahembwa
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso na Nelson Mukasa utoza abitabira siporo rusange

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza