Perezida Kagame yijeje ko u Rwanda rutazagora u Burundi niba bwifuza umubano mwiza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’u Burundi mu gihe ubuyobozi bushya muri icyo gihugu bwaba bwifuza gusubukura umubano.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwiganjemo urukoresha imbuga nkoranyambaga.

Tariki 18 Kamena 2020 nibwo Perezida mushya w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka irindwi, nyuma yo gutsinda amatora yabaye muri Gicurasi.

U Burundi n’u Rwanda bimaze imyaka itanu bitabanye neza ahanini biturutse ku bibazo birimo ibyo u Rwanda rushinja icyo gihugu byo gucumbikira bamwe mu bashaka guhungabanya umutekano warwo.

Icyo gihugu nacyo cyagiye kivuga ko u Rwanda rucumbikira abashaka guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza, nubwo u Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta shingiro bifite.

Urubyiruko rwabajije Perezida Kagame icyo u Rwanda rwiteze mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, maze Perezida Kagame avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda biteguye.

Yagize ati “Ubundi tubwirizwa ko abantu bakwiye kuba babana bagahahirana, ibindi byo kutumvikana bikagira uko birangira. Nicyo twifuza ko twageraho n’abayobozi bashya b’u Burundi, ari Perezida Ndayishimiye n’abo afatanyije nabo kuyobora.”

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Ndayishimiye niba bwifuza ko ibintu bigenda neza, u Rwanda rutazagorana.

Ati “Iyo politiki, niba ariho baganisha twe ntabwo bazasanga tugoranye ngo twumvikane nabo, duhahirane , tubane neza […] nk’uko bikwiriye.”

Mu minsi mike ishize ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’Umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique, yavuze ko yizeye ko itorwa rya Ndayishimiye rishobora guharurira amayira umubano mushya hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko na mbere hose u Rwanda rwashakaga kuzahura umubano n’u Burundi, bityo itorwa ry’umuyobozi mushya rishobora kuba inzira igeza kuri urwo rugendo.

Ati “Perezida mushya akenshi ni n’amahirwe y’intangiriro nshya. Reba nko muri RDC, twishimiye ko kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi, imikoranire y’ibihugu byombi yashimangiwe.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashimiye Gen Ndayishimiye ubwo yegukanaga intsinzi mu matora yo ku wa 20 Gicurasi 2020, rugaragaza ko rwizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzazahuka.

Mu myaka ishize u Burundi bwakunze gutungwa agatoki ku gucumbikira no guha rugari abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Impuguke za Loni zishinzwe gukora iperereza ku bibazo by’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zagaragaje ko bamwe mu bantu binjiye mu mitwe irwanya u Rwanda irimo CNRD na P5 ya Kayumba Nyamwasa baturutse ku butaka bw’u Burundi ndetse ko baherwayo ubufasha.

Itsinda ry’izo mpuguke tariki 2 Kamena 2020 zashyikirije raporo Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Igaragaza ko abantu batanu bahoze ari abarwanyi ba P5 n’abandi batanu bahoze ari abayobozi muri uwo mutwe, bavuze ko nubwo waje gushegeshwa n’ibitero wagabweho n’ingabo za RDC, ugikomeje kwinjiza abarwanyi bashya, binjiriye i Burundi.

Hashize kandi iminsi abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu Burundi.

Ku wa 27 Kamena, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo n’inini baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo benshi zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.

Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro, kimara iminota iri hagati ya 20 na 30 nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje, avuga ko RDF yarashe abari bateye hagapfa bane maze abandi bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .