00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Tito Mboweni wari inshuti y’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 October 2024 saa 12:49
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko Tito Mboweni wabaye Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo yitabye Imana ku myaka 65, azize uburwayi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Johannesburg mu gihugu cye.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo wari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda.

Mu butumwa yashyize kuri X, Perezida Kagame yagize ati “Ndihanganisha umuryango n’inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k’umugabane."

"Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk’Umuyobozi w’ikigega cy’uyu muryango cy’amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.”

Tito Mboweni ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu gihugu cye. Yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw’abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.

Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe mu 1959, mu gace ka Tzaneen mu Ntara ya Limpopo. Ni we wari muto mu bavandimwe be batatu.

Mu 1979 yatangiye amasomo ajyanye n’ubucuruzi muri University of the North iherereye muri iyi ntara ya Limpopo. Ntiyarangije amasomo ye kuko mu 1980 yahise ahunga igihugu, ajya muri Lesotho.

Ubwo yari muri iki Gihugu nibwo yinjiye mu ishyaka rya African National Congress (ANC). Hagati aho nubwo yari mu buhungiro, yakomeje amasomo ye maze mu 1985 abona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu na politike yakuye muri Kaminuza ya Lesotho.

Mu 1988 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bugeni n’ubukungu yakuye muri University of East Anglia mu Bwongereza.

Ku butegetsi bwa Nelson Mandela, uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Abakozi kuva mu 1994-1999.

Kuva mu 1999 yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yamazeho Imyaka 10. Kuva mu 2018 kugeza mu 2021 yagizwe Minisitiri w’Imari ku butegetsi bwa Cyril Ramaphosa.

Abanyarwanda bazamwibukira kuri byinshi

Muri izi nshingano zose, ku Banyarwanda Tito Mboweni yamenyekanye nk’inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda kugeza ku mwuka we wa nyuma, cyane ko ari no mu bitabiriye umuhango uheruka wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Mu bihe bitandukanye Tito Mboweni yakunze gushima iterambere ry’u Rwanda ndetse rimwe na rimwe akarutangaho urugero nk’igihugu Afurika y’Epfo akomokamo ikwiriye kwigiraho.

Mu Ukuboza 2018, Mboweni yanejejwe n’isuku yasanze i Kigali, agereranyije n’umwanda wo mu Mujyi wa Johannesburg. Yerekanye ifoto yafatiye i Johannesburg igaragaza utuzu tw’amabati n’amahema yacitse dukikijwe n’imyanda, ibyo yavuze ko biteye isoni.

Ku wa 5 Nyakanga 2019, ubwo uyu mugabo yari mu ndege ya RwandAir yerekeza i Kigali yasangije ibihumbi 468.3 by’abamukurikira kuri Twitter urugendo rwe rwose.
Uyu mugabo yagaragaje ifoto y’umupilote w’indege, n’umwe mu y’abakozi bakira abayigendamo.

Ibi byose byatumye Abanyarwanda n’abayobozi b’igihugu barushaho kumwibonamo. Mu 2018 Louise Mushikiwabo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yigeze gushyira Ubutumwa kuri Twitter agira ati ‘Mboweni Wacu’.

Iki gihe yagaragaza ko yashimishijwe n’inshingano uyu mugabo yari yahawe nka Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo. Iki gihe kandi yari ari mu Kanama gashinzwe kugira inama Perezida Paul Kagame mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

No mu gihe umubano w’igihugu cye n’u Rwanda wari urimo agatotsi, Mboweni ntiyahwemye kugaragaza urwo akunda u Rwanda. Ibi byatumye abamurwanyaga iwabo bamuha akazina ka Mr Kigali.

Iki gitutu cyatumye mu 2019 Mboweni yandika ko agiye kuva kuri Twitter, aho yagize ati "Nyuma y’ibihe birebire natekerejeho neza, nahisemo kutazongera kwandika ubutumwa bwite kuri Twitter. Nshobora gusangiza ibitekerezo by’abandi (retweet) ariko bitavuze ko mbyemera ntyo. Nabyanzuye nyuma yo gusanga ko Twitter itagikorera ku ntego yayo y’ibanze yo kuganira ahubwo ubu yifashishwa nk’ahantu ho gukomeretsanya.’’

Ku wa 18 Ukuboza mu 2019, uyu mugabo yasuye u Rwanda maze agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Nyuma y’aho yatangaje ko yasabwe n’inshuti ze z’i Kigali guhindura iki cyemezo cyo kuva kuri Twitter, ariko ashimangira ko ari ibintu azatekerezaho.

Muri icyo gihe Perezida Kagame ubwe yamwisabiye ko koko atava kuri Twitter. Ati “Uraho Tito Mboweni, Twitter si ikibazo, abantu ni bo …! Iyo umeze neza uba umeze neza,…Wowe komeza ubeho ubuzima bwawe uko ubishaka kandi ubwishimire. Subira kuri Twitter wandike uzamera neza.’’

Ubucuti bwa Tito Mboweni n’u Rwanda bwongeye kugaragara muri uyu mwaka wa 2024 ubwo yarwanyaga yivuye inyuma icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe cyo gutera inkunga Ubutumwa bw’Ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko zikorana na FDLR igizwe n’abagize Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tito Mboweni yabaye inshuti y'u Rwanda no mu bihe igihugu cye kitari kibanye neza n'u Rwanda
Tito Mboweni yakoranye na Perezida Kagame ku mavugurura ya AU
Tito Mboweni ntiyahwemye gushima imiyoborere y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .