00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yihanganishije u Bwongereza ku itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 September 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yihanganishije u Bwongereza n’umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II watanze kuri uyu wa Kane, ashima umusanzu yatanze mu kubaka Commonwealth.

Perezida Kagame ni we uyoboye uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma y’inama yabereye mu Rwanda muri Kamena. Umwamikazi Elizabeth II ni we wari umuyobozi w’icyubahiro, inshingano yasigiye Umwami Charles III.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimye umusanzu w’umwamikazi Elizabeth II, haba mu Bwongereza no mu muryango wa Commonwealth.

Yanditse kuri Twitter ati “Muri ibi bihe by’akababaro kubera itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II, turazirikana imyaka 70 yari amaze ku buyobozi bw’umuryango w’ibihugu bigize Commonwealth. Commonwealth igezweho ni wo murage asize.”

“Ndihanganisha Umwami, Umugabekazi n’abaturage bose n’u Bwongereza na Commonwealth.”

Amakuru y’urupfu rw’Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma yemenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022.

Elizabeth II yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko.

Umwamikazi Elizabeth II yabonye izuba kuwa 21 Mata mu 1926. Yimye ingoma ku wa 6 Gashyantare 1952, nyuma y’uko Se, Umwami George VI atanze.

Mu 1969, Umwamikazi Elizabeth II yatangaje ko umuhungu we Charles ariwe uzamusimbura ku ngoma ndetse anamugira Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza.

Ibi nibyo byaraye byubahirijwe ubwo uyu Mwamikazi yatangaga kuko umuhungu we, Charles niwe wahise yima ingoma afata izina ry’Umwami Charles III.

Perezida Kagame aramukanya n'Umwamikazi Elizabeth II muri Mata 2018, ubwo yari mu Bwongereza yitabiriye CHOGM
Perezida Kagame yihanganishije umuryango w'Umwamikazi Elizabeth II watanze. Aha ni muri Kamena ubwo yasuhuza Prince Charles (ubu ni Umwami Charles III) ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .