Perezida Kagame yihanganishije Tanzania nyuma y’urupfu rwa Benjamin Mkapa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Nyakanga 2020 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida John Pombe Magufuli, nyuma y’urupfu rwa Benjamin William Mkapa wabaye perezida wa gatatu wa Tanzania, witabye Imana azize uburwayi.

Perezida Magufuli yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, kuri uyu wa 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye. Yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi, aho amabendera yose mu gihugu azaba yururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yihanganishije Tanzania n’abaturage bayo ku byago bagize.

Yagize ati "Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida @MagufuliJP"

"Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania."

Mkapa wari ufite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Umusesenguzi Tom Ndahiro, avuga ko yamenye Mkapa ubwo yari akiri muto aba muri Tanzania ayobora ikinyamakuru cyandikaga mu Cyongereza.

Ati "Ni umuntu wumvaga u Rwanda, akumva ibibazo byahabaye."

Mkapa yaherukaga mu Rwanda mu 2018, ubwo yari yitabiriye inama y’iminsi ibiri yahuje abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika, African Leadership Forum (ALF). Yari mu Rwanda kandi mu Ukuboza 2017 mu nama mpuzamahanga ku kwibohora, yateguwe na FPR-Inkotanyi mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30.

Icyo gihe yavuze ko FPR-Inkotanyi na CCM yayoboye imyaka 10 ari Perezida wa Tanzania, ari imitwe ya politiki ifite aho ihuriye mu kwibohora kuko umwe wakuye igihugu ku ngoyi y’Abakoloni b’Abongereza, undi ukagikura ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bw’ivangura, ubwicanyi n’ibindi bikorwa bidahesha agaciro umuntu.

Ndahiro avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutegetsi bwa Mkapa bwagize uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’impunzi, bitandukanye n’ibyabaye muri Zaire, kuko byasabye ko ingabo z’u Rwanda zijya kubavana mu maboko y’Interahamwe n’abasirikare bari bahunze, bari babafashe bugwate.

Yakomeje ati "Ngira ngo hari ku itariki ya 31 Ukuboza 1996, Tanzania yafashije mu gusenya inkambi z’ahantu hitwa Benako, hari impunzi. Urumva hakurya aha hari abantu barenga 500.000 kuko abantu bahungiye muri Tanzania mu 1994, niyo yabonye benshi mbere y’u Burundi na Zaire."

"Izo nkambi zikaba zarayoborwaga urebye n’Interahamwe. Niho abicanyi nka Silvestre Gacumbitsi wari Burugumesitiri wa Nyarubuye, niho Gatete Jean Baptiste yari ari, n’abandi. Kubera ko inkambi bari barazigize ahantu h’imyitozo ya gisirikare no kuhava bakajya muri Congo, no gutera umutekano muke mu Rwanda, ntabwo byarinze kuba nk’ibyo muri Zaire kuko Tanzania yafashe iya mbere irabohereza ku ngufu, kuko babonaga nta mpamvu bakomeza kuba muri izo nkambi kandi mu Rwanda hari amahoro, uretse bake bari bafite ibyo bikekaga."

Umubano w’ibihugu byombi wanashimangiwe ubwo mu 2005 yari mu mwaka wa nyuma wa manda ye, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Tanzania, ku butumire bwa Perezida Benjamin Mkapa.

Perezida Kagame aha impano Mkapa ubwo yari mu Rwanda muri Kanama 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .