Perezida Kagame yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka muri Victoria

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’imiryango y’abasaga 100 bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato, bwarohamye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu yagize ati “Twihanganishije imiryango n’inshuti bagize ibyago mu mpanuka y’ubwato muri Victoria. Twifatanyije namwe. Turashimira byimazeyo abagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.”

Ubu bwato buzwi ku izina rya MV Nyerere bwarohamye kuri uyu wa Kane ubwo bwavaga ku kirwa cya Ukora bugana ku kirwa cya Bugorora i Mwanza.

Komiseri w’agace ka Mwanza, John Mongella yavuze ko impanuka ishobora kuba yatewe n’abantu benshi ndetse n’imizigo ubwato bwari butwaye.

Yavuze ko ubusanzwe ubwo bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 100 na toni 25 z’imizigo ariko ngo bwari butwaye abagera kuri 400 nkuko The Citizen yabitangaje.

Ubutabazi bwatangiye. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abantu 40 nibo bari bamaze kurokorwa naho abagera ku ijana bagaragaye bapfuye.

Nubwo havugwa abagera kuri 400 bari mu bwato, umubare nyawo ntuzwi kuko utanga amatike na we yarohamye ndetse n’imashini yakoreshaga yaburiwe irengero.

Ikigo gishinzwe igenzura ry’ubwato muri Tanzania cyatangaje ko nta kibazo cya tekiniki ubwo bwato bwari bufite kuko buherutse gukorerwa igenzura vuba kandi bwari bwujuje ibisabwa.

Si ubwa mbere ubwato burohamye bugatikiza imbaga muri Tanzania kuko mu mwaka wa 1996 ubwato bwitwaga MV Bukoba bwarohamye buva Bukoba bujya i Mwanza, hapfa abantu 800.

Mu 2011 nabwo abasaga 200 barapfuye ubwo ubwato bwarohamaga mu Nyanja y’abahinde ku ruhande rwa Zanzibar. Nyuma y’umwaka umwe ubundi bwato bwarohamye muri iyo Nyanja buhitana abantu 145.

Perezida Kagame yihanganishije abanya-Tanzania babuze ababo mu mpanuka y'ubwato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza