00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yihanganishije abanya-Guinée

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 December 2024 saa 12:39
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinée, Mamadi Doumbouya, n’abanya-Guinée muri rusange, ku bw’ibyago biherutse kubera muri Stade iherereye mu gace ka N’Zérékoré, ubwo habaga imvururu nyuma y’umukino zikagwamo abagera kuri 56.

Ibyo byago byabaye ku Cyumweru ku itariki ya 1 Ukuboza 2024, zakurikiye umukino wahuje N’zérékoré FC na Labé FC, mu majyepfo ya Guinée Conakry.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yagize ati "Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida General Mamadi Doumbouya n’abaturage ba Guinée ku bw’ubuzima bw’abantu bwatakarijwe kuri kuri stade muri N’Zérékoré. Twifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba Guinée muri rusange".

Uyu mukino wabereyemo izo mvururu, wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Gen Mamadi Doumbouya.

Imvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N’zérékoré yari mu rugo.

Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, gushyamirana gutangira ubwo, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro. Ni mu gihe Polisi yateye ibyuka biryana mu maso igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abarenga 56 aribo bamaze kwitaba Imana, abarenga 100 bakomeretse bikabije, mu gihe abarenga 2000 bakomeretse.

Perezida Gen Mamadi Doumbouya yihanganishije ababuriye ababo muri izi mvururu, asezeranya ubufasha abayikomerekeyemo.

Yagize ati “Ndihanganisha ababuriye ababo mu mvururu zabaye nyuma y’umukino mu Mujyi wa N’zérékoré. Ndifuriza kandi abakomeretse gukira vuba. Inzego z’ubuzima zirakora ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho kandi vuba.”

Amarushanwa nk’aya, yamamaye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba aho azwiho kugira ubwitabire bukomeye cyane.

U Rwanda na Guinea ni ibihugu bikomeje kubaka umubano n’imikoranire igamije guteza imbere abaturage mu bihugu byombi.

Muri Mutarama 2024, Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ndetse ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry’abaturage.

Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda.

Perezida Gen Doumbouya kandi yanitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame, muri Kanama 2024.

Umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Guinea washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinea Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y’amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w’icyo gihugu mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinée, Gen Mamadi Doumbouya ku bw'abaturage baherutse kugwa mu mvururu muri Stade.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .