Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid el-Fitr

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Kamena 2019 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’Idini ya Islam umunsi mwiza wa Eid El-Fitr bizihije kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena 2019.

Eid-el-Fitr ni umunsi usoza ukwezi kw’Igisibo ku bayoboke ba Islam ufatwa nk’ukomeye. Bawukoraho ibyiza byinshi harimo gusangirira hamwe ifunguro, abafite ubushobozi bakazirikana abatabufite ndetse hakabaho n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Abayisilamu bo mu Rwanda na bo bifatanyije n’abandi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid-el-Fitr usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan baba bamazemo ukwezi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yifurije Abayisilamu ibirori byiza.

Yagize ati “Nifurije abavandimwe b’Abayisilamu bose mu Rwanda n’ahandi ku Isi ibirori byiza byuzuye ibyishimo ku munsi wa Eid al-Fitr. Eid Mubarak kandi ndabifuriza ibyiza byose.’’

Eid - El- Fitr, ni umunsi uba ari ikiruhuko ku bakozi bose mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe bakawishimanaho n’Abayisilamu.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu ibihumbi birindwi bari bateraniye kuri Stade ya Kigali ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Yagize ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntimugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse ikabuza bamwe kuhagera.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko Abayisilamu ibihumbi birindwi bashobora kuba aribo bawitabiriye mu gihe mu myaka ishize bageraga ku bihumbi 11.

Igisibo ni rimwe mahame atanu ya Islam risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Perezida Paul Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid el-Fitr

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .