Perezida Kagame yifurije abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukuboza 2018 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yifurije abanyarwanda kugira Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yagize ati “Noheli nziza kuri mwese. Mbifurije kandi umwaka mushya muhire wa 2019. Ku bankurikira, mwarakoze cyane.”

Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko umwaka wa 2018 wabaye mwiza ku Rwanda mu nzego zose, ariko asaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo ibitaragerwaho nabyo bigerweho.

Ati “Muri uyu mwaka wa 2018, navuga ko twagize umusaruro mwiza w’ubwoko bwose. Bya bindi by’ubukungu, imibereho myiza, imibanire…”

Yavuze ko ari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho kuko ‘ntawe udashobora kubona aho tuvuye, aho tugeze n’intambwe imaze guterwa ndende mu nzego zose’.

Perezida Kagame na Madamu bafatanya n'abana mu gukata umutsima wo kubifuriza iminsi mikuru myiza mu birori byabereye muri Village Urugwiro mu 2017
Mu 2017 ubwo Perezida Kagame na Madamu ubwo bakiraga abana muri Village Urugwiro bakabifuriza Noheli nziza
Perezida Kagame aha impano abana mu 2017 mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza
Perezida Kagame yatangaje ko umwaka wa 2018 wabaye mwiza ku Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza