Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mpuzamahanga mwiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Werurwe 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mpuzamahanga mwiza, mu gihe kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.

Abinyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Abagore bagize hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi, bityo rero dukomeze gukora ibisabwa byose kugira ngo babone uburenganzira bakwiye. Umunsi Mpuzamahanga w’abagore mwiza.”

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere n’ibindi dore ko igitsina-gore ari 52% by’abaturage b’u Rwanda bose basaga miliyoni 12.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Ibi byafunguriye amarembo abagore, baritinyuka bafata iya mbere bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu, ntibyagarukiye aho byatuma u Rwanda ruba ishuri ry’imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Uyu munsi, u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abagore mu nteko ishinga amategeko ku kigero cya 61%. Byongeye kandi, abagore bagize 50% bya guverinoma yacu ndetse na 40% by’inama njyanama z’inzego z’ibanze zose; ibi bikaba bigaragaza ko abagore bagira uruhare runini mu gufata ibyemezo no mu miyoborere rusange y’igihugu mu nzego zose.

U Rwanda rwateje imbere uburezi cyane cyane uburezi bw’umwana w’umukobwa, ubu imibare igaragaza ko abana b’abakobwa bitabira ishuri cyane ku kigero cya 98% kurusha abana b’abahungu, bo bari ku kigero cya 97%.

Byongeye kandi, abakobwa bashishikarizwa kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, n’imibare mbere yafatwaga nk’agenewe gusa basaza babo b’abahungu; kandi abatsinze neza bakabona amahirwe yo gukomeza amashuri yabo muri muri za Kaminuza zikomeye zitandukanye, imbere mu guhugu ndetse no hanze yacyo.

Imibare igaragaza kandi ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bwose bw’imbere mu gihugu (GDP); kandi bakaba baratinyutse kwihangira imirimo aho ubu bayobora 42% by’amasosiyete y’ubucuruzi yandise mu gihugu hose ndetse na 58% by’ubucuruzi butanditse nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Corporation).

Perezida Kagame yasabye ko hakomeza gukorwa ibishoboka byose ngo abagore babone uburenganzira bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza