Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage mu muganda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Werurwe 2019 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe, wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, hubakwa imiyoboro y’amazi.

Ni umuganda witabiriwe n’abandi bayobozi barimo abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bigize uyu muryango, n’abayobozi b’inzego zitandukanye zawo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abitabiriye uyu muganda, ashimangira ko intego zawo ari ubakorera hamwe nk’abaturage hagamijwe iterambere ry’igihugu cyabo.

Yagize ati “Iyo dukorera hamwe, tugera kuri byinshi ndetse tukanarenzaho. Aho uzagera hose muri Afurika y’Iburasirazuba, haba muri Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Sudani y’Epfo, nusanga barimo gukora ngo bateze imbere igihugu cyabo, uzifatanye nabo.”

“Turashaka guhuza imbaraga tugakorera hamwe nk’abanyarwanda, muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi hose kuri uyu mugabane. Twumva inyungu ziri mu kwishyira hamwe no gukorera hamwe. Izo nizo ndangagaciro twifuza.”

Perezida Kagame yashishikarije abaturage kurushaho gukorera hamwe, hagamijwe kugera ku iterambere bifuza.

Amafoto: Muhizi Serge

Video: Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza