Perezida Kagame yibukije ko hari byinshi abanyarwanda bakeneye kugeraho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Ukuboza 2019 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimangiye ko ibitekerezo byatangiwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 17, biha abanyarwanda gutera indi ntambwe yo gukomeza kubaka igihugu.

Yabivuze ubwo yasozaga iyi nama yari imaze iminsi ibiri, ikaba yarahuriranye n’isozwa ry’imihigo y’icyerekezo 2020.

Ibiganiro byose byaganishije ku kureba ibyagezweho mu bukungu n’imibereho myiza, imbogamizi, n’icyerekezo mu bihe biri imbere.

Ku munsi wa mbere hatanzwe ikiganiro ku cyerekezo kiganisha ku izamuka ry’ubukungu buri wese yagizemo uruhare naho ku munsi wa kabiri haganirwa ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye.

Umukuru w’Igihugu yasabye abitabiriye Umushyikirano kongera kumva ko hari byinshi igihugu n’abanyarwanda babatezeho, nubwo hari ibimaze kugerwaho.

Ati “Yego byaragarargaye ko inzira turimo ari nziza ariko turifuza ko ikomeza kuba nziza n’aho tugana hagakomeza kutunogera, hagakomeza kuba heza ku banyarwanda bitewe n’ibimaze gukorwa na buri wese”.

Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva inshingano ze ariko bikaba byiza iyo zishyizwe hamwe zikaba inshingano z’abayobozi n’abanyarwanda mu rugendo rwo kugera ku ntera yisumbuyeho.

Perezida Kagame yifurije abanyarwanda Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2020, avuga ko abona uzaba mwiza kurusha urimo kurangira ariko bizaterwa n’uko buri wese yabishyizemo ubushake kandi akabikorera.

Ati "Ntibyambuza kuvuga ko 2020 ishobora kuzaruta 2019 ariko na none bizaterwa n’uko mwabishatse, kandi mwabikoreye kuko ntabwo nibwira ko bizaboneka ku busa gusa cyangwa kubera ko twabyifuje gusa".

Ababyeyi bibukijwe inshingano

Umunsi wa kabiri w’inama y’Igihugu y’Umushyikirano wibanze ku ruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye.

Ikiganiro kuri iyi nsanganyamatsiko cyayobowe n’umunyamakuru Cleophas Barore. Cyatanzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana, Umujyanama w’ubuzima, Florence Mukantaganda na Sr. Immaculée Uwamariya washinze Umuryango Famille Esperance.

Muri iki kiganiro Soeur Uwamariya yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Famille Esperance, cyavuye ku kuba hari ababyeyi batakita ku bana, bikaba bibabaje cyane kuko hari ababyeyi bitaruye inshingano zabo. Hari urubyiruko rufite ubwoba bitewe no kubona n’ingo zisenyuka, bakavuga ngo tutiturikirizaho igisasu. Bati ‘tuzishimisha, nidushaka kubyara tubikore ariko nta mpamvu yo kwiteza ‘stress’.

Ati “Hari abashakanye batandukanye bikababaza abana, nkanjye ukora mu ishuri, hari ubwo abana bajya gutaha ukumva umwana araje arakubwiye ngo ntelefonera menye aho ntaha kuko nasize ababyeyi bagiye gutandukana”.

Minisitiri Solina Nyirahabimana yavuze ko ‘Umuryango wifuzwa ari ufite ubumenyi, ufite ubushobozi harimo no kwizigamira, ubanye neza, wita ku bana, ukaba ari umuryango twifuza ko wakubakira ku ndagagaciro na kirazira kandi uri mu cyerekezo cyubahiriza gahunda za leta’.

Avuga ko mu myaka 25 ishize hari byinshi byakozwe nko kugabanya imfu z’abana n’abagore, icyizere cyo kubaho cyavuye kuri 49 ubu ni 71, abicwaga na malaria bagabanyutseho 50%, ndetse umwaka ushize hasohotse raporo ivuga ko u Rwanda na Ethiopie ari byo byabashije kugabanya malaria ku kigero cya 50%.

Minisitiri Nyirahabimana yemeza ko koko mu muryango nyarwanda harimo ibibazo amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirire mibi, ibibazo by’isuku n’isukura ariko harimo n’ibisubizo ku buryo nta bwoba bw’uko abana barimo kuvukir muri byacitse.

Yakanguriye ababyeyi kumenya ko imirimo bafite itagomba kubangamira inshingano z’ibanze zo kwita ku bana babo.

Ati “Abantu dufite imirimo myinshi ariko nta bintu dushobora kujyamo bishobora kutubuza kuramira no kurera abana tubyaye. Umwana utarabonye uburere aba afite ibyago byinshi byo kujya mu bibazo bitandukanye”.

Ibikorwa 47 kuri 58 byavuye mu myanzuro y’Umushyikirano uheruka, ni ukuvuga ibingana na 81% byashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe (75-100%). Ibikowa 7 bingana na 12% bigeze ku kigero kiri hagati ya 50% na 74%. Naho ibikorwa 4 bingana na 7% ntibyashyizwe mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe kubera impamvu zinyuranye (<50%)’.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2020 uzaba mwiza kuruta urimo kugera ku musozo
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukora cyane kugira ngo umwaka wa 2020 uzarusheho kuba mwiza kurusha uyu wa 2019 uri kugana ku musozo
Perezida Kagame yifurije abanyarwanda bose Noheli nziza n'Umwaka mushya muhire wa 2020
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Dan Munyuza, ubwo yavugaga ku musaruro wa gahunda ya Gerayo Amahoro
Umupadiri wo muri Diyosezi ya Kibungo atanga inama ku cyakorwa mu kubaka umuryango uhamye
Perezida Kagame yasabye ko mu myaka ibiri ibyumba by'amashuri bikenewe bikwiye kuba byamaze kubakwa
Minisitiri w'Uburezi, Dr Mutimura Eugene, ubwo yari abajijwe na Perezida Kagame ikibura ngo hubakwe ibyumba by'amashuri bihagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .