00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yerekanye isano ikomeye u Rwanda rufitanye na Latvia

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 October 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Latvia bifitanye umubano ukomeye, ndetse ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye inyota yo kwimakaza imiyoborere y’Isi ifata abantu bose kimwe nta busumbane.

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Riga muri Latvia. Ni ikiganiro kandi cyitabiriwe na mugenzi we uyobora iki gihugu, Edgars Rinkēvičs.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye icyo Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we, ndetse n’icy’abandi bayobozi ku mpande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko impamvu y’uruzinduko rwe muri Latvia ari ukureba amahirwe y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye na Perezida, n’ibyo twagiranye n’itsinda ry’abayobozi turikumwe, birigaragaza ko u Rwanda na Latvia bifitanye ubucuti bukomeye […] impamvu y’uru ruzinduko ni ukureba amahirwe mashya y’inyungu ku baturage b’impande zombi.”

Yavuze ko hamwe mu ho u Rwanda na Latvia bishobora gukorana ari mu bijyanye n’ubuhinzi bukorwa mu buryo burambye.

Perezida Kagame yavuze ko we n’itsinda bari kumwe bakozwe ku mutima n’amateka biboneye ubwo basuraga inzu ndangamurage ya Latvia, ashimangira ko ibirimo ari ubutumwa bwo kwibutsa Isi ibijyanye no kubungabunga uburenganzira n’ubwigenge.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko mu bindi u Rwanda rusangiye na Latvia harimo inyota y’imiyoborere n’imikorere itarangwamo ubusumbane.

Ati “Ikindi gihuza u Rwanda na Latvia ni imyumvire y’uko tudashobora gukomeza gukora ibintu mu buryo tumenyereye. Dukeneye imikoranire y’ibihugu byinshi irushaho gutanga umusaruro kandi ifata abantu bose kimwe. Dukeneye kandi gushyira imbere inzego z’iterambere zirimo ikoranabuhanga mu itumanaho. Imyumvire dufite ni ugukorana mu gushaka ibisubizo ku mbogamizi z’umwihariko dufite.”

Ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia.

Mu butumwa Perezida Edgars Rinkēvičs yashyize kuri X, yahaye ikaze Perezida Kagame, ashimangira ko yiteguye gukorana n’u Rwanda.

Ati “Ikaze i Riga nyakubahwa Perezida Kagame. Niteguye kubaka ubufatanye bukomeye mu bya politike n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Latvia. Ni n’ingenzi cyane gukorana mu gukomeza kubungabunga amategeko mpuzamahanga haba ku Isi no mu Karere.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda na Latvia bifitanye umubano ukomeye
Iki kiganiro n'abanyamakuru cyabereye muri Latvia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .