Yabivuze asubiza umwe mu bakoresha Twitter wamusabye ko nk’uko bifatanya n’Abanya-Kigali, bazanatekereza ku bo hanze yabo na bo bakabasura bakagirana ibihe byiza.
Ni ubusabe bwatanzwe n’uwitwa Placide Art Rwand Tm PK abinyujije ku butumwa bwo kuri Twitter buherekejwe n’amashusho agaragaza Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri Siporo Rusange yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2023.
Yagize ati “Mbega uko byaba byiza basi natwe mu ntara badusuye tugakorera Sport hamwe. Nta cyiza nkabyo.’’
Mbega uko byaba byiza basi natwe muntara badusuye tugakorera Sport hamwe nta kiza nkabyo
— Placide Art Rwand Tm PK (@placide_art) January 22, 2023
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yahise amusubiza amubwira ko azabikora bidatinze, anamubaza aho yumva yahera.
Yagize ati “Gutinda si uguhera.....bizashoboka bitaraba cyera .....Inama: Tuzatangirire mu yihe Ntara!?? :)’’
Gutinda suguhera.....bizashoboka bitaraba cyera .....Inama: Tuzatangirire muyihe Ntara!?? :)
— Paul Kagame (@PaulKagame) January 22, 2023
Ku butumwa bwa Perezida Kagame hashyizweho ibitekerezo byinshi byiganjemo ibyabakurura bishyira basaba ko Umukuru w’Igihugu ari bo yaheraho.
Mu basubije harimo na Placide Art Rwand Tm PK. We yamusabye ko yazatangirira iyo gahunda mu Majyaruguru.
Yakomeje ati “Nyakubahwa mubyeyi wacu ni karibu mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze. Dukora siporo neza ishimishije. Mu bushishozi bwanyu muzarebe igikwiye ariko ngize umugisha wo kubasaba mubyemerere muzaze Musanze mu gihe gikwiye. Murakoze.’’
Nyakubahwa mubyeyi wacu ni karibu muma jyaruguru mukarere ka Musanze kdi dukora sport neza ishimishije mubushishoje bwanyu muzarebe igikwiye ariko ngize umugisha wo kubasaba mubyemerere muzaze musanze mugihe gikwiye
Murakoze— Placide Art Rwand Tm PK (@placide_art) January 22, 2023
Perezida Kagame nta rindi jambo yanditse ku busabe bw’uwamusabye kuzifatanya n’abo mu ntara muri siporo rusange.
Iyi siporo igenda yaguka umunsi ku wundi ndetse kuri ubu yongewemo imikino mishya ifasha abaturage batandukanye batuye Umujyi wa Kigali kugira icyo buri wese yibonamo. Iyi irimo Tennis yo mu muhanda (Road Tennis), Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu n’iyindi.
Iyi siporo imaze no kuba umwanya w’abana n’ababyeyi ngo babe hamwe, aho benshi bagendana bari ku magare cyangwa bagenda n’amaguru.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza.
Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.
Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ikorwa buri kwezi.
Umukuru w'Igihugu yamubwiye ati “Gutinda si uguhera.....bizashoboka bitaraba cyera .....Inama: Tuzatangirire mu yihe Ntara!?? :)’’
Igisubizo cya Perezida Kagame cyashyizweho ibitekerezo byinshi by'abifuza ko yahera mu ntara zabo. pic.twitter.com/XrauOyrBPa
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 22, 2023
Perezida Kagame yemeye ko bidatinze we na Madamu Jeannette Kagame bazakorera siporo rusange mu ntara.
Yabivuze asubiza uwamusabye kuzifatanya n’abo mu ntara nk'uko babikora i Kigali. pic.twitter.com/LVPERNfxXH
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 22, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!