Perezida Kagame yemeye inkunga mu kubaka Katederali nshya ya Arikidiyosezi ya Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 Mutarama 2019 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya kandi igezweho ya Arikidiyosezi ya Kigali.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yitabiraga ibirori byo kwakira Musenyeri Antoine Kambanda nka Arikiyepisikopi wa Kigali wasimbuye Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Kambanda mu ijambo rye yavuze ko mu byo yifuza kugeraho ubwo azaba ayoboye Arikidiyosezi ya Kigali harimo no kubaka Katederali nshya.

Ati “Bakirisitu b’uyu mujyi, icyifuzo ni uko twazubaka ingoro y’Imana, Katederali y’uyu mujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.”

Ubusanzwe Katederali ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel.

Perezida Kagame yemeye inkunga mu kubaka iyo katederali, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya.

Ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake katederali nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya, ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Perezida Kagame kandi yashimye umubano mwiza uri hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda, asaba ko wakomeza hagamije amahoro n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Mu 2017 nibwo Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican agirana ibiganiro na Papa Francis, byasize Kiliziya isabye Imana imbabazi ku byaha byakozwe n’abayoboke bayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko byateje imbere umubano mwiza kandi ko bifuza ko ukomeza.

Yagize ati “Ibyo twarabishimye, turashimira Papa ko yashishoje bityo ibi byose bigashoboka kandi ku buryo bwo kudufasha kongera kubaka igihugu cyacu, umuryango nyarwanda. Iyi ntambwe ikomeye yatewe twese dusabwa kuyubakiraho mu bufatanye kugira ngo imibanire ya Kiliziya n’igihugu cyacu n’izindi nzego irusheho gusobanuka tudashingiye ku mateka ahubwo tureba ejo hazaza twese twifuza.”

Musenyeri Kambanda wagizwe umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali yari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo guhera mu 2013. Yabaye aragijwe n’iyo diyosezi mu gihe itarabona umushumba wayo.

Abaye umushumba wa gatatu uyoboye Arikidiyosezi ya Kigali kuva yashingwa mu 1976.

Igitambo cya misa cyo kwimika Musenyeri Kambanda cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera
Intore zacinye akadiho zishimira Imana ku bwa Musenyeri Kambanda ugiye kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali
Musenyeri Kambanda aramukanya na Ntihinyurwa asimbuye
Wari umuhango w'amateka muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Musenyeri Kambanda yari asanzwe ayobora Diyosezi ya Kibungo
Musenyeri Antoine Kambanda wavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958 yahawe Ubupadiri ku wa 8 Nzeri 1990 na Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi ubwo yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda
Yazengurutse muri Stade asuhuza abakirisitu agiye kuyobora
Perezida Kagame yijeje ubufasha Musenyeri Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda yashimiye Perezida Kagame avuga ko ari ‘Impano Imana yahaye u Rwanda na Afurika kubera ubwitange no guharanira icyatuma abantu bagira ubuzima buboneye’
Perezida Kagame yashimye imyitwarire mishya iranga amadini mu Rwanda

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza