00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru anabaha inshingano nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Nzeri 2022 saa 08:36
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera Lt Col Emmanuel Ruzindana na Lt Col Frank Bakunzi bahabwa ipeti rya Colonel banahabwa inshingano nshya.

Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2022, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Col Ruzindana wari Umuyobozi w’ibikorwa muri RDF yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda naho Col Frank Bakunzi, wari ushinzwe abakozi mu ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF-SCSC), agirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Misiri.

Iri tangazo rigaragaza ko Perezida Kagame yanashyize mu nshingano abandi basirikare, aho Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Ngabo z’u Rwanda (RDF).

Lt Col Claudien Bizimungu yagizwe umuyobozi wungirije Engineer Command [urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda], Lt Col Innocent Kayisire agirwa umuyobozi wa Horizon Logistics.

Lt Col Jean Paul Munana yagizwe Umuyobozi wa Combat Engineer Brigade [Urwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda, Ishami rishinzwe ibikorwa by’urugamba] naho Lt Col Faustin Mafura agirwa umuyobozi umwungirije.

Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko izamurwa mu ntera ndetse n’abahawe imirimo bigomba guhita bitangira kubahirizwa rigisohoka.

Col Bakunzi Frank yagizwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Misiri
Brig Gen John Baptist Ngiruwonsanga (iburyo) yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gushyigikira amahoro mu Ngabo z’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .