Abahawe ipeti rya Major General ni Vincent Nyakarundi uyobora Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu na Ruki Karusisi uyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Force).
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Ronald Rwivanga, yakuwe ku ipeti rya Colonel ashyirwa ku rya Brigadier General, nk’uko itangazo rya RDF ribigaragaza.
Muri Nzeri 2019 ni bwo Brigadier General Vincent Nyakarundi yagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare. Ipeti rya Brigadier General yarihawe muri Mutarama 2018.
Icyo gihe ni bwo Willy Rwagasana uyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard) yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General, avuye ku rya Colonel.
Karusisi Ruki yahawe ipeti rya Brigadier General mu Ugushyingo 2019 ari nabwo yahabwaga kuyobora Umutwe w’Ingabo zidasanzwe, Special Operations Force.
Muri Kamena 2021 ni bwo Ronald Rwivanga yazamuwe ku ipeti rya Lt Colonel agirwa Colonel. Mu Ukuboza 2020 ni bwo yagizwe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!