Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yabereye i Gako (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse yabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, aho abantu basabwa guhana intera hagati yabo.

Amafoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame agera ahabereye inama yambaye agapfukamunwa nk’uko amabwiriza abivuga, ndetse abasirikare bakuru bari bicaye bahanye intera hagati yabo.

Ntabwo ingingo zaganiriweho muri iyi nama zari zatangazwa.

Iyi nama yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako
Buri musirikare yagombaga kwambara agapfukamunwa
Abasirikare bakuru bitabiriye iyi nama yabereye i Gako
Abasirikare bakuru babanzaga guhabwa umuti usukura intoki
Perezida Kagame agera i Gako
Perezida Kagame yari yambaye agapfukamunwa nk'uko amabwiriza ya Guverinoma aheruka kubyemeza
Perezida Kagame agera ahabereye inama, inyuma ye hari Umujyanama Mukuru we mu bya Gisirikare n'Umutekano, Gen James Kabarebe
Perezida Kagame aramutsa bya gisirikare abayobozi bakuru b'Ingabo z'u Rwanda
Perezida Kagame aramutsa abasirikare bakuru, inyuma ye hari Umujyanama we Mukuru mu bya Gisirikare n'Umutekano, Gen James Kabarebe na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Uhereye ibumoso: Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot n'Umunyamabanga Mukuru wa NISS, Maj Gen Joseph Nzabamwita, mu nama nkuru ya gisirikare
Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, Maj Gen Mubaraka Muganga yari muri iyi nama
Abasirikare bari bicaye bahanye intera hagati y'umwe na mugenzi we
Perezida Kagame aganiriza ba Ofisiye ba RDF
Perezida Paul Kagame ageza impanuro ku basirikare bakuru
Abasirikare bakuru ba RDF bari bakoraniye i Gako

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .