Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020 yahuje abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abanyamuryango bahagarariye abandi mu Muryango FPR Inkotanyi.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’uyu muryango, watangaje ko iyi nama yateranye, ndetse yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wawo, Paul Kagame.

Ubwo butumwa bugira buti "Umuyobozi Mukuru w’Umuryango @rpfinkotanyi H.E @PaulKagame amaze kugera ku Cyicaro cy’Umuryango i Rusororo aho agiye kuyobora inama ya komite nyobozi (NEC) yaguye ya #FPR."

Nubwo nta ngingo z’ibiyigirwamo zatangajwe, nta gushidikanya ko igaruka ku buzima rusange bw’igihugu muri iki gihe gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 no kwibutsa abayobozi umukoro bafite mu kuyobora urwo rugamba.

Iyi nama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati y’abayitabiriye.

Inama nk’iyi yaherukaga kuba ku wa 26 Kamena 2020. Icyo gihe mu butumwa bwe, Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu.

Yavuze ko agiye kugendera ku bwihutirwe bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu gukemura ibyo yise ibindi "byorezo" bihari, ku buryo abashaka gusubiza igihugu inyuma birengagije aho cyavuye babyishyura.

Ati "Ntabwo ari ibintu byo gukina [...] amaraso yamenetse y’abazize ubusa, hameneka ay’abarwaniye igihugu, mwarangiza mukabikinira hejuru? Ndabasezeranya ko abantu baraza gutangira kubyishyura."

Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere ya muntu amakosa abaho umunsi ku wundi, ariko atari yo aba bayobozi bazaryozwa ahubwo ko bazabazwa ibyo batubahiriza mu buryo busa n’agahimano.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Intare Conference Arena i Rusororo ahabereye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi
Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Mukabalisa Donatille, mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame ahanura abayobozi bitabiriye inama yabaye hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo guhana intera no kwambara udupdukamunwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .