00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga kuri COVID-19

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Ugushyingo 2021 saa 05:33
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku cyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ku ngamba zo kwirinda ubwoko bushya bwa Coronavirus bwa Omicron buhangayikishije Isi.

Amakuru dukesha urukuta rwa Twitter rwa Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yayoboye iyi nama ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021.

Iyi nama iteranye mu gihe Isi ihangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron. Bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo ku wa 24 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu bumaze kugera no mu bindi birimo n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi nshya, u Rwanda rwasubijeho akato ku bagenzi bava mu mahanga. Minisiteri y’Ubuzima kandi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo gufata urukingo rwa Covid-19, kuko arirwo rushobora kubarinda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse kuvuga ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

Kugeza ubu hari gukorwa inyigo zigamije kureba niba iyi virusi yaba yica cyane kurenza izari zisanzwe, gusa icyamaze kugaragara ni uko yandura cyane kuzirenza.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yiga kuri COVID-19
Iyi nama nshya iri kwiga kuri COVID-19 by'umwihariko ubwoko bushya bwa Omicron
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostome aganira na Minisitiri w'Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d'Arc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .