Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 06:37
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yayoboye Inama y’Abaminisitiri iba buri byumweru bibiri, yitezwemo kuganirirwamo ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro, ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Yabaye mu gihe imibare y’abandura Coronavirus igenda izamuka, iy’abakira ikagabanuka ndetse abitabye Imana na bo bariyongereye, kuko mu minsi ibiri gusa ishize abaturage bane bo mu Karere ka Rwamagana bitabye Imana.

Inama iheruka yo ku wa 27 Ukwakira 2020, yabaye u Rwanda rufite abarwayi 191 bakiri kwitabwaho, ubu bageze kuri 255. Icyo gihe abari bamaze kwitaba Imana bari 34, ariko uwo mubare ugeze kuri 40.

Inama y’Abaminisitiri iheruka yafatiwemo icyemezo cyo koroshya zimwe mu ngamba zo kurwanya Coronavirus zirimo kuzamura umubare w’abantu bataha ubukwe n’abiyakira washyizwe kuri 75 uvuye kuri 30, mu gihe insengero zemerewe kwakira kimwe cya kabiri cy’abantu bazijyamo.

Muri izo ngamba harimo ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe nabyo bigiye gutangira gufungurwa.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 5262 banduye iki cyorezo, abagera ku 4967 barakize, baho abantu 255 nibo bacyitabwaho, naho 40 bitabye Imana.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Iyi nama yitezwemo kuganirirwamo ingamba nshya zijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19
Inama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .