Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo kuganirirwamo ingamba nshya zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Iyi nama iba buri byumweru bibiri yateraniye muri Village Urugwiro iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Yabaye nyuma y’iheruka kuba ku wa 12 Ukwakira 2020 yafatiwemo icyemezo cyo koroshya zimwe mu ngamba zo kurwanya Coronavirus zirimo kwemerera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

Kuva inama iheruka ibaye, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abarwayi bashya bagabanutse mu gihe abakira biyongereye. Icyo gihe hari abarwayi 996 bakiri kwitabwaho mu bitaro no mu ngo zabo mu gihe ubu uwo mubare wageze ku 191.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 5073 banduye iki cyorezo, abagera ku 4848 bakize, abarwayi 191 nibo bacyitabwaho mu gihe 34 bitabye Imana.

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo gusuzuma ingamba nshya ku guhangana n'icyorezo cya Coronavirus
Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Buri byumweru bibiri, Perezida Kagame ayobora Inama y'Abaminisitiri isuzuma umusaruro w’ingamba zafashwe kuri Coronavirus
Abaminisitiri ndetse n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye bitabiriye iyi nama yateranye kuri uyu wa Kabiri

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .