Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri kwiga ku ngingo zitandukanye yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

Abaminisitiri bayitabiriye bicaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus burimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera ya metero hagati yabo.

Ni iya mbere iteranye nyuma y’iyo ku wa 2 Kamena 2020, yatangarijwemo ingamba nshya nyuma yo gusuzuma imbaraga zashyizwe mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus.

Mu byo yanzuye harimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bibujijwe.

Kuva tariki ya 3 Kamena ubwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zafungurwaga, abantu bamaze kugaragara baranduye Coronavirus mu Rwanda barenga 200.

Ni imibare igaragaza ubwiyongere buri hejuru mu bwandu, ubu Akarere kibasiwe cyane ni Rusizi kubera ubwandu bw’abantu bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abandi barwayi benshi baboneka mu Karere ka Kirehe, ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania.

Mu gukomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo, buri byumweru bibiri hakorwa ubushakashatsi ahantu hatandukanye ndetse ko nko mu Mujyi wa Kigali buri gukorwa guhera kuri uyu wa Mbere, hafatwa ibipimo ahantu hatandukanye.

Biteganyijwe ko Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Kamena 2020 ishobora gutanga icyerekezo gishya ku ngamba zikeneye kurushaho kunozwa mu guhangana n’ubwandu bushya bwa Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 612 bayanduye mu bipimo 94 059 bimaze gufatwa, 338 barayikize mu gihe 272 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri kwiga ku ngingo zitandukanye yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Abaminisitiri bitabiriye iyi nama bicaye bakurikije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .