00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 June 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri. Yabaye mbere y’amasaha make ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM rumaze igihe rwitegura.

Ni inama ibaye mu gihe kandi rubanye nabi na Repubulika Iharanira Demokarasi, igihugu cyamaze no guhagarika amasezerano yose cyari gifitanye n’u Rwanda. RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe rwo rushimangira ko nta bufasha na buto ruha uwo mutwe.

Ni mu gihe kandi ubushotoranyi bukorwa n’iki gihugu ku Rwanda bukomeje gufata indi ntera bwanagejeje aho ku wa Gatanu, umusirikare wa FARDC yinjira ku mupaka w’u Rwanda i Rubavu, akarasa abapolisi bari ku burinzi, babiri bagakomereka na bo mu kwirwanaho bakamurasa agapfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .