Mu butumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko “Kuri uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri.’’
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame chairs a cabinet meeting. pic.twitter.com/7duZLeXrSk
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 13, 2022
Iyi nama yabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, zirimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa.
Nta ngingo yihariye yatangajwe yibanzweho muri iyi nama yateranye mu gihe icyorezo cya COVID-19 kigenda gicika intege ndetse u Rwanda rukaba rwitegura kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM.
U Rwanda rwahawe kwakira inama ya CHOGM mu 2018, rutangira imyiteguro ikomeye irimo kubaka no kwagura imihanda n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, gutegura ahazakirirwa inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Biteganyijwe ko iyi nama izaba mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022. Izabera muri Kigali Convention Centre naho izindi zigende zibera yaba muri Kigali Conference & Exhibition Village, Marriot Hotel na Serena Hotel. Nyuma yo kwakira iyi nama Perezida Kagame azaba Umuyobozi wa Commonwealth imyaka ibiri ikurikira.
Inama y’Abaminisitiri yaherukaga kuba ku wa 9 Mata 2022. Ubusanzwe iterana rimwe mu byumweru bibiri ikitabirwa n’abagize Guverinoma bose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!