00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Byitezwe ko iyi nama ishobora kuza gufatirwamo ingamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 no koroshya zimwe mu zari zisanzweho.

Abagize guverinoma baherukaga guterana biga ku ngamba zo guhashya Covid-19, ku wa 14 Mata 2021, ari nabwo bafashe imyanzuro irimo kuba mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro.

Inama y’Abaminisitiri iheruka kandi yibukije abaturage bose ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

Imibare imaze iminsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu bice byo hirya no hino mu gihugu hari uturere turimo Karongi, Kirehe n’ahandi hamaze iminsi hagaragara ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, mu gihe mu Mujyi wa Kigali imibare igenda igabanyuka.

Minisante igaragaza ko kuva muri Werurwe 2020, ubwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1 326 706 byagaragayemo abanduye 25 351.

Ni mu gihe ku rundi ruhande abantu 23 523 bamaze gukira iki cyorezo, mu gihe abakirwaye ari 1 491 barimo umwe urembye. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ni 337. Imibare y’abamaze gukingirwa ni 350 310.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri yiga ku ngingo zitandukanye
Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .