Ni ubuhamya bukomeye ku basore n’inkumi b’icyo gihe bari basoje urugamba rwo kubohora igihugu, ariko bakagera mu murwa mukuru Interahamwe n’ingabo za Leta y’icyo gihe zimaze kwica Abatutsi basaga miliyoni imwe.
Ubwo Perezida Kagame yafunguraga icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University, David Butera wiga muri iyi kaminuza yamusabye kubabwira ubuhamya bwe igihe bageraga muri Kigali, bagasanga imiryango yabo yishwe nyamara agaharanira ko hatagira abihorera, n’ababikoze bakabiryozwa.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo bitandukanye na siyansi, kuko yo yigisha ko umuntu ashobora gutsindwa ntagere ku ntego akongera akagerageza, ariko ku Rwanda ingaruka zari kuba nyinshi kurushaho.
Yakomoje ku marangamutima y’abari bavuye ku rugamba bagasanga imiryango yabo yishwe, byongeye bagasanga uwabiciye ahari, ku buryo ibyago byo kwihorera byari hejuru cyane, ndetse rimwe na rimwe ukaba wanabumva.
Yakomeje ati “Iyo twemera ko ibyo bibaho, kugeza n’uyu munsi twari kuba tugifite ubwicanyi bukomeza kubera ko bihinduka uruhererekane rudashira, buri wese akajya abona impamvu ituma agirira nabi undi, ugasanga ntabwo bigira iherezo.”
"Hari n’abihoreye ni ukuri, ni ko kamere muntu iteye, hari ubwo dusubiza amaso inyuma tukavuga ko tubarenganya ariko nari mfite ishingiro icyo gihe, nk’umuntu wapfushije abantu kimwe n’abandi, ariko nanone nk’umuntu wari ufite inshingano ku mutwe, zo kuvuga ngo turabyitwaramo gute.”
Yavuze ko muri icyo gihe yari yikoreye umutwaro wo kugenzura uko abasirikare barenga ibyo bihe, kuko iyo bitaba ibyo ingaruka zari kuba mbi kurushaho.
Ati "Nagombaga gufata ibyemezo, nk’abo basore bato bihoreye, muri njye nkumva ko bifite ishingiro, ariko nagombaga kuvuga ngo oya ntabwo mugomba kubikora, kandi nzirikana ko ninemera ko biba bikarangirira aho, buri wese aratangira kubikora. Byangombaga kuyoberana."
Yakomeje avuga ko cyari ikibazo kubera ko nk’umuntu na we wapfushije abantu muri jenoside, yashoboraga kumva ishingiro ry’umuntu wihorera ariko akanazirikana ko kubirebera byagira ingaruka mbi kurushaho.
Ati "Ufite umuryango wose wishwe, ufite n’umuntu wabikoze, none umusore warwaniraga igihugu cye aragarutse asanga umuryango ntugihari, uwabikoze arahari kubera ko afite intwaro akamwica, nagombaga guhagarara mo hagati nkavuga nti ntabwo ukwiye kubikora. Ukavuga ngo kugira ngo hatagira undi ubikora, urajya muri gereza kugeza igihe tuzagirira ubutabera, ariko icyo gihe nabwo ntibwari buhari kubera ko inzego zabwo ntazari zihari.”
Yavuze ko yabwiraga abantu ko bazategereza inzego z’ubutabera ngo zice imanza, ariko bakamubaza ubutabera avuga kuko bwari bwarasenyutse.
Ati "Iki cyari kimwe mu bihe byankomereye, ariko nagombaga kumva ko kunanirwa bizatwara byinshi kurushaho, bitandukanye no gutsinda tuvuga hano ngo uratsindwa ukongera kugerageza, nta mwanya wo kongera kugerageza uba uhari.”
CMU Africa ifunguye icyicaro gishya nyuma y’igihe ikorera muri Telecom House ku Kacyiru. Kuva mu 2012 imaze kurangizamo abantu 196 bakomoka mu bihugu 19. Bavuye ku banyeshuri 20 batangiranye nayo.







Amafoto: Niyonzima Moise
Video: Mugwiza Olivier
TANGA IGITEKEREZO