Perezida Kagame yavuze uko yatswe ruswa n’umupolisi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Kamena 2019 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame uri i Abuja muri Nigeria aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri, yasangije abitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi uzizihizwa muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu, uko yasabwe ruswa n’umupolisi ku kibuga cy’indege.

Iyi nama yaganiriwemo kurwanya ruswa, yateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (EFCC) n’akanama gashinzwe gutegura ibirori byo kurahiza Perezida wa Nigeria.

Perezida Kagame yatumiriwe kuvuga ijambo ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa, rwatumye ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.

Umukuru w’Igihugu yasangije abitabiriye inama ubuhamya bw’uko yatswe ruswa n’umupolisi kuri kimwe mu bibuga by’indege muri Afurika.

Ati “Igihe kimwe nari ndimo ngenda mpagarara ku kibuga kimwe cy’indege muri Afurika. Ubwo bashyiraga amavuta mu ndege, nagiye kunanura imitsi, hari abapolisi umwe muri bo aranyegera ansaba akantu”.

“Yakomeje kureba mu gituza cyanjye, sinibukaga ko mfite ikaramu mu mufuka. Nyimweretse, yemeza ko ari yo ashaka. Namenye icyo yashakaga, nasubiye inyuma mbaza abo twari kumwe niba hari ufite amafaranga nyaha umupolisi n’ikaramu”.

Yakomeje avuga ko yabwiye abagize Guverinoma y’u Rwanda ko iyo nkuru y’umupolisi yigisha ko bishoboka ko umupolisi asabwa byinshi.

Ati “Ntabwo duhemba neza abapolisi, niyo mpamvu bakomeza kugenda basaba, hanyuma utamuhaye amafaranga, akaba ashobora gukoresha imbunda ye akakurasa”.

“Nubwo nk’igihugu tudafite byinshi, dushobora gusangira bike dufite mu buryo bunyuze mu mucyo n’umupolisi akumva ko yitaweho”.

Kurwanya ruswa bireba abayobozi mu nzego zose

Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ruswa bikwiye kumvwa mu buryo bwiza nk’urugamba rwo guharanira gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kandi buri wese akabigiramo uruhare.

Yagarutse ku mwanditsi w’Umunya-Nigeria Ngozi Okonjo-Iweala wanditse igitabo yise ‘Fight Against Corruption Is Dangerous, bishatse kuvuga ngo ‘Kurwanya ruswa bigira inkurikizi’, avuga ko yamusabye kwandika ikindi avuga ko ‘kutarwanya ruswa bigira inkurikizi mbi cyane kurushaho’.

Ati “Uru ni urugamba dushobora gutsinda. Kwihanganira ruswa ni amahitamo ntabwo ari ibintu bitakwirindwa. Biri mu mbaraga zacu kubirangiza, ni ho h’ingenzi ho guhera. Bitabaye ibyo, byaba gutakaza igihe gukomeza kubivugaho gusa”.

Yakomeje agira ati “Inshingano y’ibanze irareba abayobozi mu nzego zose. Aho ruswa yabaye umuco n’uburyo bwo kubaho, ni uko abayobozi baba barabihisemo muri iyo nzira”

Perezida Kagame yakomeje avuga kandi ko ruswa ikeneye kurwanywa guhera hejuru kugeza hasi kuko ari bwo buryo buboneye butuma abaturage babyiyumvamo, kubaza abayobozi inshingano binyuze mu matora no mu zindi nzira.

Yavuze ko gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa bishingiye ku mahame ane ari yo; umuco, inshingano, kubaza umuntu inshingano no kugera ku ntego.

Yavuze ko ruswa ari intege nke Isi isangiye atari iya Afurika gusa kuko n’ubushakashatsi bwerekanye ko aho ruswa ituruka cyangwa abayirya cyane bari hanze ya Afurika.

Ati “Turamutse dufashe icyemezo cyo gucika kuri ako kamenyero twagera kuri byinshi kandi vuba. Ibi ariko birasaba kubigira inshingano”.

Ubwo Muhammadu Buhari yiyamamazaga muri manda ya kabiri yo kuyobora Nigeria, yagize ‘kurwanya ruswa’ imwe mu ntero ze z’imbere hamwe no kurwanya ihererekanywa ry’amafaranga rikorwa mu buryo butemewe, nka bimwe mu bibazo byeze muri Nigeria.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame azitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame na mugenzi we Buhari mbere yo kwitabira inama kuri ruswa
Iyi nama iriga ku kurwanya ruswa ibanjiriye umunsi wa Demokarasi muri Nigeria
Abakuru b'ibihugu bombi bashyize imbere kurwanya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza