Perezida Kagame yavuze uburyo u Rwanda rwambariye guhangana n’ibyorezo birimo na Ebola

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Gashyantare 2019 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda mu bushobozi bwarwo ruhora rwiteguye guhangana n’ibyorezo birimo na Ebola, igihe cyose byaba bigeze ku butaka bwarwo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu biganiro byiswe ‘Health Security Roundtable in Munich’ bigamije kurebera hamwe uburyo bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo mu bihugu birimo umutekano muke.

Muri ibyo biganiro byabereye mu Mujyi wa Munich mu Budage, Perezida Kagame yasabye ubufatanye bwa buri wese mu guhashya ibyorezo bigenda bigaragara hirya no hino ku isi.

Mu mwaka wa 2014, icyorezo cya Ebola cyashegeshe ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba gihitana abasaga ibihumbi 11.

Muri Kanama umwaka ushize mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri Kivu naho hadutse icyorezo cya Ebola, kimaze guhitana abasaga 400 nk’uko imibare yo muri Mutarama ya Minisiteri y’ubuzima muri icyo gihugu ibigaragaza.

Perezida Kagame ashingiye kuri Ebola muri utwo duce tubiri twa Afurika, yagaragaje ko kwitegura, ubufatanye no guhanahana amakuru ari ingenzi cyane.

Yavuze ko muri Congo babashije guhashya Ebola kubera ubufatanye nubwo ari igihugu kirimo imvururu mu gihe byatwaye igihe muri Afurika y’iburengerazuba kandi kari agace karimo amahoro.

Ati “Itandukaniro ni uko abakora mu rwego rw’ubuzima muri Congo bafite ubunararibonye mu kumenya no guhangana n’icyo cyorezo, kandi bisa n’aho bakorana neza n’abaturage. Harimo ikintu cyo kwegerana”.

“Muri Afurika y’Iburengerazuba indwara yamaze igihe itaramenyekana, abaturage batakariza icyizere ubutumwa bwo kwirinda bahabwaga n’abashinzwe ubuzima, bityo kuyihashya ntibyagerwaho. Byarangiye ikiguzi cyabyo kigeze muri za miliyari.”

Perezida Kagame yavuze ko “icyizere, guhana amakuru n’imibare ya nyayo’ ari byo shingiro ryo kwitegura no guhangana n’ibyorezo.

Yagarutse ku Rwanda, agaragaza uburyo ruhora rwiteguye guhangana n’ibyorezo rwifashishije amakuru atangwa n’abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 60 bari hirya no hino mu gihugu ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho bwo gukurikiranira hafi indwara z’ibyorezo buzwi nka Electronic Epidemic Surveillance and Response System.

Kuba Ebola muri Congo iri mu ntara yegeranye n’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko byatumye igihugu kirushaho kwitegura guhangana nayo mu gihe yaramuka yambutse umupaka.

Ati “Kwitegura byavuye kuri 55% muri Gicurasi 2018 bigera kuri 84% muri Mutarama 2019 nk’uko byagenzuwe na OMS. Ibi birimo imyitozo yo gukumira Ebola yahuje inzego zitandukanye. Inzego z’umutekano nazo zarahamagawe ngo zibe zatanga umusanzu bibaye ngombwa.”

Yavuze ko na Kaminuza y’u Rwanda ifite ishami ryigisha ibijyanye n’ibyorezo (epidemiology) ifatanyije n’ikigo gishinzwe kwirinda indwara z’ibyorezo, byose bikaba “bigamije kwerekana ko biri mu bushobozi bwa buri gihugu gukorana na OMS n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubutabazi bwihuse.”

Ibiganiro Health Security Roundtable in Munich, bitegurwa n’Umuryango Munich Security Conference Foundation ufatanyije n’ikigo Centre for Strategic and International Studies (CSIS).

Biba buri mwaka bikitabirwa n’abantu batandukanye barimo abafata ibyemezo muri za Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abikorera n’abashakashatsi.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza